Umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ray Kurzweil, yatangaje ko mu mwaka wa 2030 abantu batazaba bagipfa bitewe n’ikoranabuhanga rihambaye rizaba rihari.
Kurzweil yatangaje ko muri uwo mwaka hazaba harakozwe utumashini tutaboneshwa amaso ndetse na za robots ntoya cyane zizinjizwa mu miyoboro y’amaraso mu mubiri w’umuntu.
Nk’uko uyu muhanga yabisobanuye, izi robots nizikorwa, zizajya zizenguruka umubiri wose, zisuzuma utunyangingo twangiritse kugira ngo zituvure ku buryo umuntu atazongera kurwara cyangwa ngo asaze.
Ni ubuhanuzi bumeze nk’inzozi ku bantu bizera ko uko byagenda kose, uwavukiye mu Isi aba agomba gupfa, nk’uko bishimangirwa n’ibitabo bitandukanye byo muri Bibiliya birimo Umubwiriza.
Kurzweil w’imyaka 77 y’amavuko afatwa nk’umuhanuzi mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Byinshi yavuze ko bizaba mu gihe kiri imbere ntabwo byizerwaga, nyamara byarangiye bibaye impamo.
Ni we wavuze mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 ko mudasobwa na internet bigiye gukwirakwira byihuse ku Isi yose, kandi ibyo byarabaye nyuma y’igihe gito.
Kurzweil kandi yateguje ko ku Isi hagiye kuboneka ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga bisumbura mudasobwa zitagendanwa. Mu myaka 2010 haje telefone zigezweho ndetse na tablets.
Yateguje kandi ko hazakwitakwira ikoranabuhanga ryumva ijwi, rikamuhuza na nyiraryo. Nyuma y’igihe abivuze, mu myaka ya 2010 haje Siri, Alexa ndetse na Google Assistant.
Ku bwenge buhangano (AI), Kurzweil yateguje ko buzajya bwifashishwa mu buzima bwa buri munsi kandi ko buzajya bwunganira abantu mu mashakiro y’amakuru kuri internet.
Kuva mu 1965 kugeza mu 2014, Kurzweil yahawe amashimwe menshi ku bw’uruhare yagize mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Harimo icyo yahawe na Leta ya Amerika mu 1999 gihabwa abahanga udushya.
Ntabwo ariko ibyo yahanuye byose byabaye kuko bivugwa ko mu bigera mu 147 yahanuye, habayemo gusa ibigera kuri 86%. Ibitarabaye byatumye bagenzi be barimo Neal Stephenson na Bruce Sterling bagaragaza ko aba atomboza.