igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda
AMAKURUPOLITIKE

Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 29, 2025 10:25 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Guinea Bissau yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwiga ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze i Kigali mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Embaló na Perezida Paul Kagame baganiriye ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanye, ndetse no ku bibazo bikomeje kugariza umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

Iyi si inshuro ya mbere Perezida Embaló asuye u Rwanda, kuko yaherukaga kuhagera muri Nyakanga 2024 ubwo yitabiraga ibirori byo kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Na Perezida Kagame nawe yari yarasuye Guinea-Bissau mu mwaka wa 2023, aho yahambikiwe umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabral, izwiho kurwanya ubukoloni no guharanira ubwigenge bwa Afurika. Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yanasuye inzu ndangamurage y’icyo gihugu.

Hari n’urundi ruzinduko rwa Perezida Embaló rwabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2022, ubwo yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu karere, cyane cyane ku bijyanye n’ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uru ruzinduko rwitezweho gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi mu byitezwe harimo ubuhahirane hagati y’ibi bihugu byombi, no gukomeza kugira ubufatanye mu kunoza ubufatanye mu bya diplomasi. Gunuea iri mubihugu biri kuzamuka neza mu ruhando mpuza mahanga kuri uyu mugabane ibyo byose bikaba byarabashije kugerwaho aho uyu mugabo atangiriye kuyobora iki gihugu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Impinduka Nshya za Whatsapp: Uburyo bushya bwo kurinda umutekano w’ibiganiro bugiye gushyirwa mu bikorwa
Next Article Yago Pondat yikomye abayobozi mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu Harimo na Minisitiri w’urubyiruko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mike Waltz, yakuwe ku nshingano na Perezida Trump

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yakuye ku nshigano Mike Waltz wari umujyanama mu bya Gisirikare w’iki gihugu bikaba…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Wazalendo bigambye ibitero biheruka kugabwa mu mugi wa Goma

Umutuzo wongeye kugaruka i Goma itariki 12 Mata, nyuma y’uko ijoro ryabanje ryumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu muri uyu mugi. Guverineri…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 zikubise ahababaza Wazalendo zicamo abarenga 300, imirambo yuzuye Kavumu

Inyeshyamba za M23 zarwanye n’abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze iminsi barwana bashaka kwisubiza Kavumu ndetse n’ikibuga cy’indege, M23 yazihinduranye izikubita…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Dore uko amakipe azahura muri 1/2 cya UEFA Champions League

Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'Iburayi UEFA champions League 2024/2025 igeze muri kimwe cya kabiri k'irangiza aho…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?