Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga izamurikirwamo ibikoresho bigezweho bya gisirikare n’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere umutekano
Ku itariki ya 19 n’iya 20 Gicurasi 2025, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza impuguke n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu birenga 60, igamije kungurana ibitekerezo ku birebana n’umutekano. Iyo nama izwi nka International Security Conference on Africa (ISCA), izabera i Kigali, ikazaba n’umwanya wo kwerekana ibikoresho bya gisirikare bigezweho n’udushya tw’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere umutekano.
Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ISCA, yatangaje ko iyi nama izaba urubuga rwo gusangira ibisubizo ku bibazo bikibangamiye umutekano muri Afurika. Yagize ati: “Hazabaho n’imurikabikorwa rigaragaza ibikoresho bigezweho bya gisirikare nk’indege zidatwarwa n’abapilote (drones), imodoka z’umutekano n’ibindi bikoresho byakozwe n’ibigo byo mu Rwanda ndetse n’ibyo ku Isi hose.”
Iyi nama kandi izibanda ku ngingo zirebana n’ibibazo nk’iterabwoba, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, n’ahazaza h’ubutumwa bw’amahoro muri Afurika haba ubuyobowe na Loni, Afurika Yunze Ubumwe, cyangwa ubuhuza ibihugu ku giti cyabyo.
Lt Gen (Rtd) Kamanzi yanenze uko itangazamakuru rimwe na rimwe rigaragaza isura ya Afurika mu buryo butari bwo, avuga ko bidindiza uburyo Afurika yakagombye kwiyubaka no guharanira umutekano wayo. Yagize ati: “Iyo itangazamakuru n’imbuga zitandukanye zitwerekana uko tutari, bitwicira amahirwe yo kwigaragaza uko dukwiriye ku rwego mpuzamahanga.”
Hazaganirwa kandi ku ngamba zo guteza imbere ibikorwaremezo bifasha mu mutekano, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhangana n’ingaruka zaryo, n’uruhare rw’amavugurura ari gukorwa ku rwego rwa Afurika mu guteza imbere umutekano.
Kugeza ubu, u Rwanda imbere mu bihugu bifite uruhare runini mu butumwa bw’amahoro ku Isi, kimwe na Ghana, Maroc, Ethiopia na Tanzania. Ubufatanye bukomeje gushyigikirwa n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Akanama ka Loni, aho hateganyijwe ko Loni izajya itera inkunga 75% y’ibikorwa bigamije kugarura amahoro igihe byateguwe na AU.
Abahanga bemeza ko Afurika izakomeza kugira ijambo rikomeye mu ruhando mpuzamahanga, kuko mu mwaka wa 2050, umuntu umwe muri bane ku Isi azaba ari Umunyafurika. Ibi bikiyongeraho umutungo kamere w’uyu mugabane, kuko 30% by’amabuye y’agaciro yo ku Isi aboneka muri Afurika.
Iyi nama ya ISCA ije kunganira izindi nama nk’iyabereye muri Ethiopia yitwa Tana High-Level Forum yatangiye mu 2012 n’iy’i Sénégal izwi nka Dakar International Forum on Peace and Security, yatangiye mu 2013. Uru ni urundi rugero rw’uko u Rwanda rukomeje gufata iya mbere mu guteza imbere umutekano n’imiyoborere myiza, binashimangirwa n’ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwagaragaje ko umutekano n’ituze by’abaturage byashyizwe imbere n’amanota ya 93.82%.