igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ababuranira Diddy basabye ko ubuhamya bwa Kid Cudi buvanwa mu rukiko igitaraganya
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ababuranira Diddy basabye ko ubuhamya bwa Kid Cudi buvanwa mu rukiko igitaraganya
AMAKURUIMYIDAGADURO

Ababuranira Diddy basabye ko ubuhamya bwa Kid Cudi buvanwa mu rukiko igitaraganya

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 27, 2025 3:52 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Umuraperi Scott Mescudi wamenyekanye ku izina rya Kid Cudi, aherutse gutanga ubuhamya mu rubanza rwa P.Diddy amushinja byinshi birimo nko kuba yaratwitse imodoka ye, ariko abamwunganira mu mategeko basabye ko ubu buhamya buteshwa agaciro.

Iby’umubano mubi hagati ya Sean Combs uzwi nka P.Diddy n’umuraperi Kid Cudi byatangiye kuvugwa mu 2012, ndetse binatangazwa ko Diddy yaturikije imodoka ye. Icyakoze icyo bapfaga ntabwo cyari kizwi.

Ku wa 12 Gicurasi 2025 ubwo umuhanzikazi Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Diddy yatangaga ubuhamya mu rukiko, yavuze ko uyu mugabo yakunze kumubwira ko azahemukira Kid Cudi kandi ko azatwika imodoka ye.

Iki gihe Cassie yavugaga ko ibi Diddy yabimubwiye mu 2011 ubwo yamenyaga ko we na Kid Cudi bakundanyeho by’igihe gito.

Yavuze ko mu 2011 yamaze amezi ane yarashwanye na Diddy ariko bataratandukana burundu. Muri icyo gihe ni bwo ngo yacuditse na Kid Cudi ndetse bakagira umubano wabo ibanga, aho bajyaga bahurira muri za hoteli n’ijoro.

Nyuma yaho uyu mubano wabo ntiwarambye kuko Cassie yahise yiyunga na Diddy barasubirana, ari na bwo yahise amenya ko Kid Cudi yari amaze iminsi yishimishanya na we.

Uyu muhanzikazi yavuze ko Diddy yarakaye agahita amubwira ko azahemukira Cudi, aho yamubwiye ko agiye kuzamutwikira imodoka afite ihenze.

Ibi byaje kwemezwa na Kid Cudi mu buhamya yatanze mu rukiko ku wa 22 Gicurasi 2025, aho yavuze ko Diddy ari we wihishe inyuma y’iturika ry’imodoka ye ya ‘Porsche’ ryabaye mu 2012.

Uyu muraperi yabwiye urukiko ko mbere y’uko imodoka ye iturika, Cassie yari yabanje kumubwira ko Diddy ashaka kuzayitwika gusa ntabifate nk’ukuri kuko yumvaga bidashoboka.

Ubwo yaturikaga, ngo ni bwo yahise yibuka umuburo Cassie yari yamuhaye.

Mu bindi byinshi Kid Cudi yabwiye urukiko harimo kuba Diddy yarakunze kumutera ubwoba ndetse ko yigeze no gutera urugo rwe nijoro agamije kumukubita. Ibi byose ngo yabikoraga amuziza ko yakundanyeho na Cassie.

Kuri ubu abunganira Diddy basabye ko ubuhamya bwa Kid Cudi buvanwa mu rukiko.

Bavuze ko ibyo Kid Cudi yavuze ibyo bintu nta bimenyetso bifatika afite, ko abishingira gusa ku byo yumva cyangwa yibwira. Bongeyeho ko ibyo yavuze bishobora gutuma abantu babogama kandi ko binabangamira urubanza.

Ni mu gihe urubanza rwa Diddy rugikomeje aho ruteganyijwe kumara amezi atandatu, naho we afungiye muri gereza ya Brooklyn kuva muri Nzeri ya 2024.

Uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa no gushora abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Ishyari rya zamutse muri Eddy Kenzo nyuma yuko Diamond Platinumz na The Ben bahawe indege yihariye
Next Article Ruhango: Umugore yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’igihe gito ashinze urugo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya Bwigambye Guhanura Drones Zirenga 500 za Ukraine, Bukomeza Gushinja Kyiv Kudashaka Amahoro

Leta y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zahanuye drones zirenga 500 ingabo za Ukraine zifashishije mu bitero bitandukanye, zishwanyaguza na…

1 Min Read
AMAKURU

U Burusiya bwasubije Ukraine imibiri y’abasirikare 909 baguye ku rugamba

Umudepite uri muri komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine yatangaje ko u Burusiya…

1 Min Read
AMAKURU

Gen Maj. Nzambe wari ufunzwe azira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23 yitabye Imana

Gen Maj. Alengbia Nyitetessya Nzambe Dieu Gentil wari mu bofisiye bakuru mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafunzwe…

2 Min Read
AMAKURU

Nyabihu: Umugore wari utwite inda y’imvutsi yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho

Mukandekezi Claudine w’imyaka 30 wo mu Karere ka Nyabihu wari utwite inda y’imvutsi, yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?