Mu Karere ka Gicumbi umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo bamuziza ifunguro, bimuviramo gupfa.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko byabereye mu Murenge wa Miyove, akagari ka Gakenke, umudugudu wa Museke ku ishuri ryitwa GS. Rumuri. Umwarimukazi witwa Nibagwire Caline w’imyaka 35 y’amavuko ngo ni we wategetse abanyeshuri batandatu bari mu kigero cy’imyaka 14 na 15 gukubita mugenzi wabo biza kumuviramo gupfa.
Inzego z’umutekano zirimo Police, RIB, ingabo na DASSO bageze kuri GS. Rumuri bahasanga uwitwa Muhikuzo Samson w’imyaka 39 y’amavuko, akaba ari umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS), yavuze ko nyakwigendera yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kubera ko “yari aje kurya kandi atize.”
Yavuze ko abanyeshyuri bavuka ko bahawe amabwiriza yo kugukubita mugenzi wabo n’umwarimu wabo witwa Nibagwire Caline. Bariya banyeshuri bakubise mugenzi wabo imigeri n’inshyi ariko ngo aza kubacika ariruka agwa muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa metero 1.5 bw’ubujyakuzimu.
Uwitwa Sindikubwabo w’imyaka 29 y’amavuko ni we wagiye kwa muganga afashe nyakwigendera kuri moto, yavuze ko bamutegeye moto yapfuye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Miyove witwa Twagira Dan, yavuze ko yahageze yapfuye.
Umurambo ntabikomere ufite bigaragara, ngo ufite udusharure mu gatuza bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga abanyeshuri bamukubitaga. Abanyeshuri bakekwaho biriya amakuru avuga ko bajyanywe gufungirwa kuri Police station ya Byumba, ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Byumba, uzajyanwa Kacyiru gukorerwa isuzumwa.