igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Impamvu amayero ashobora kuzatambuka amadorali ku isoko mpuzamahanga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Impamvu amayero ashobora kuzatambuka amadorali ku isoko mpuzamahanga
AMAKURU

Impamvu amayero ashobora kuzatambuka amadorali ku isoko mpuzamahanga

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 27, 2025 5:11 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Christine Lagarde, yatangaje ko Amayero ashobora kuba amahitamo meza asimbura amadorali ya Amerika, mu gihe ibihugu by’i Burayi byavugurura inzego z’ubukungu n’umutekano.

Amadorali ya Amerika yakunze kujya ata agaciro mu myaka itatu ishize kubera ko abashoramari bagize impungenge zishingiye ku ntambara y’ubukungu yatangijwe na Perezida w’iki gihugu, Donald Trump.

Izindi mpungenge kandi zatewe n’ikibazo cy’izamuka ry’umwenda wa Amerika, wiyongereye cyane mu myaka itanu ishize.

Lagarde yavuze ko ibyemezo by’ubukungu Amerika yagiye ifata biri mu byatumye abashoramari batangira kwibaza niba bazakomeza gukoresha amadolari.

Ku rundi ruhande Amayero ari guhura n’ibibazo nk’iby’amadorali byatangiye kuva ibihugu byo mu Burengerazuba byashyiriraho ibihano u Burusiya nyuma yo gutera Ukraine mu 2022.

Ibi byatumye u Burusiya n’ibindi bihugu bikorana mu bijyanye n’ubucuruzi bitangira gushaka uko byajya byishyurana, bidakoresheje aya mafaranga.

Lagarde yagaragaje ko ukurikije uko ibintu bihagaze, u Burayi bufite amahirwe yo guteza imbere ifaranga ryabwo, rikaba ryakoreshwa na benshi kurushaho, cyane cyane abakomeje gutera icyizere idolari.

Ati “Impinduka ziri kugenda ziba ni zo zizatuma amayero akoreshwa n’abantu benshi ariko ibyo ntabwo byagerwaho tutabiharaniye.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Eddy Kenzo yatewe agahinda n’uburyo The Ben na Diamond bakiriwe nk’abami
Next Article Bad Rama yagiriye inama Coach Gael ko ‘industry’ ikeneye byinshi kurusha ibitaramo bikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhazi FC yamanutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirwa n’Amagaju
May 28, 2025
Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye
May 28, 2025
Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
May 28, 2025
Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
May 28, 2025
Cholera ikomeje kwibasira Sudani
May 28, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zambuye by’agateganyo Kaminuza ya Harvard uruhushya rwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga, Abanyamategeko b'iyi Kaminuza…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Prezida Kagame yagiranye ibiganiro na Doreen Bogdan-Martin byabereye muri Village Urugwiro

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Doreen Bogdan-Martin mu biro bye, Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Mu gihe urubanza rwa Diddy rumaze iminsi mike rutangiye, undi mugore yamujyanye mu rukiko amushinja kumusambanya ku gahato

Mu gihe urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka PDiddy rurimbanyije, yongeye kuregwa n’undi mugore umushinja ko yamusambanyije ku ngufu mu…

2 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Icyorezo cya Ebola cyarangiye burundu muri Uganda

Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye, nyuma yo gukora igenzura ry’iminsi 40.Minisiteri y’Ubuzima, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?