Umujyanama w’ibyamamare akaba n’umuyobozi wa The Mane, Mupenda Ramadhan [Bad Rama], yagaragaje amarangamutima akomeye ku ruhare Coach Gael akomeje kugira mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro, ariko anamusaba kudaterera agati mu ryinyo ku banyempano n’abandi bantu batagaragara cyane mu maso y’abafana.
Mu butumwa yageneye Coach Gael, Bad Rama yagaragaje ko ashima ibikorwa bye by’imena birimo gushyigikira ibitaramo n’abahanzi, akavuga ko nubwo hari byinshi byiza biri gukorwa, hari igihombo ku banyempano, abanyamakuru n’abandi baba bategereje inkunga ye.
Yagize ati: “Ibi nabikunze cyane ku ruhande rwa Coach Gael n’abandi bose ni ibi bazajya bakora. Ariko ni igihombo gikomeye ku banyempano, abanyamakuru n’abandi birirwa muri ‘industry’.”
Yakomeje amugira inama yo kudaheranwa n’inyungu gusa, ahubwo akazirikana n’abandi batishoboye, cyane cyane abana bafite impano. Ati: “Gael ndakwinginze n’ubundi uri umukozi w’Imana, ryunyuzamo n’abana bato ubafashe, kuko kubafasha ni ugukorera Imana nk’uko wabivuze.”
Bad Rama yanamubwiye ko urugendo yatangiye ari rwiza kandi rumuha ubwisanzure n’agaciro mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko anamusaba kwigira ku bandi bagenda batekanye batari mu nduru.
Ati: “Urugendo uri gutangira mu myidagaduro urwo ni sawa, urya ayawe ntawuguhagaze hejuru, banagutinya… Urugero rwiza ni Mushyoma Joseph [Boubou] yiberaho nta nduru.”
Coach Gael amaze kugira uruhare rufatika mu mpinduka mu muziki nyarwanda, aho amaze imyaka irenga itatu afasha abahanzi binyuze mu bubasha bwe nk’umucuruzi, umujyanama n’umutekinisiye mu mitegurire y’ibikorwa.
Ni we washinze Label ya 1:55 AM, ifasha abahanzi barimo Bruce Melodie, Element Eleéeh, Kenny Sol na Ross Kana. Iyi Label ni yo iri ku isonga mu gutanga umusaruro uri ku rwego mpuzamahanga, haba mu ndirimbo, imideli, imenyekanisha ndetse no mu myiteguro y’ibitaramo.
Ibi Bad Rama abivuze mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, Coach Gael yari amaze gutangaza ko agiye gukora uko ashoboye akazana mu Rwanda icyamamare mpuzamahanga Chris Brown mu gitaramo.
Ni umwe mu mishinga minini afite muri iyi minsi, ikaba ikomeje gutera impagarara mu bafana n’abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda.
Ni amagambo agaragaza ko nubwo Coach Gael amaze kuba ikimenyabose mu gufasha abahanzi no guteza imbere ibitaramo bikomeye, abahanzi n’abandi bakorana na we bakwiye kumufata nk’umutungo rusange, bityo na we ntazibagirwe abagifite intege nke.