igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bertrand Bisimwa ashinja Leta ya RDC gufatanya na FDLR no kuyihishira
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Bertrand Bisimwa ashinja Leta ya RDC gufatanya na FDLR no kuyihishira
AMAKURUPOLITIKE

Bertrand Bisimwa ashinja Leta ya RDC gufatanya na FDLR no kuyihishira

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 27, 2025 9:40 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa M23 ushinzwe politiki, Bertrand Bisimwa, yashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuba igikoresho cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Avuga ko iyi Leta ishyigikira abarwanyi ba FDLR yitwaje ko ari impunzi, kandi ibyo atari ukuri kuko impunzi zidafite uburenganzira bwo kwitwaza intwaro cyangwa guhungabanya igihugu kibacumbikiye

Bisimwa yagize ati: “Nta gihugu na kimwe ku Isi cyemera ko impunzi zitunga intwaro. Ntabwo byumvikana uburyo abo bantu bitwa impunzi ariko bagafata intwaro, bagafata n’ubutaka bw’igihugu kibakira.”

Yakomeje avuga ko Leta ya Kinshasa ikoresha abana bakomoka ku barwanyi ba FDLR, ikabashyira mu gisirikare, kandi bamwe muri bo baravukiye mu mashyamba kuva mu 1994, aho bigishijwe urwango rukabije ku Batutsi, haba abo mu Rwanda n’abo muri Congo.

Bisimwa yatanze urugero rw’uko abo bana, bakuze mu mashyamba, batazi ikindi kintu uretse urwango n’intwaro, bigatuma bamwe baba abanyamahane b’indengakamere. Ati: “Uwo mwana agira icyo amariye agahinda ke iyo ashatse kwihorera ku bo bamubwiye ko ari abanzi, rimwe na rimwe bikagera n’aho arya inyama zabo. Ibyo ni ibintu bitangaje ariko biba.”

Asanga ibi byose bikorwa Leta ya Congo ibizi kandi ibifitemo uruhare. Yasabye ko abarwanyi ba FDLR baburanishwa ku byaha by’ubwicanyi n’ubusahuzi bakoze muri RDC, ariko agaragaza impungenge ko bitazashoboka bitewe n’uko bamwe mu bayobozi ba politiki muri icyo gihugu bafatanya na FDLR.

Yagize ati: “Abanyapolitiki bamwe ni abavugizi ba FDLR. Barayishyigikira, ndetse bakanashyira imbere ubutumwa bwayo. Ibi ni ikimenyetso simusiga cy’uko ari bo bayikorera.”

Yavuze ko ibi byose byageze n’aho Perezida Félix Tshisekedi ubwe atangaza mu ruhame ko azafasha FDLR kugerageza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Bisimwa yakomeje yibaza niba Perezida Tshisekedi azi neza amateka ya RDC, ibikomere by’abaturage n’ingaruka z’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro.

Mu gusoza, Bisimwa yavuze ko M23 yiyemeje kurwanya ibikorwa bya FDLR no gukuraho ubutegetsi bw’ababashyigikira. Yemeje ko uyu mutwe uzakomeza gufasha Abanyarwanda bafunzwe n’iyi mitwe gutaha ku bushake, ariko n’abashaka kuguma muri Congo bakazubahirizwa nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Buhinde bwageze ku mwanya wa kane w’ibihugu bikize ku isi busimbuye U Buyapani
Next Article Umugabo yajyanye mu nkiko resitora ya Whataburger nyuma yo guhabwa ibitunguru
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Charles Were Ong’ondo wari Umudepite muri Kenya yishwe arashwe n’abagizi ba nabi

Polisi yo muri Kenya yatangaje ko Umudepite witwa Charles Were Ong’ondo, wabarizwaga mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Raila…

1 Min Read
AMAKURU

Minisitiri w’Intebere w’u Bwongereza, Keir Starmer ashobora kohereza abimukira muri Kosovo

Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, ishobora kwinjira mu biganiro na Kosovo, bigamije kwakira abimukira binjira muri…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 zikomye bikomeye MONUSCO

AFC/M23 yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa n’Umujyanama Mukuru mu Butumwa bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), ushinzwe kurinda abasivile, Teohna Williams.…

5 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

LALIGA: Real Madrid na Barcelona Gutakaza bizanye indi mibare

Ku munsi wa 30 wa Shmpiona ya Espaine, amakipe ahanganiye umwanya mbere Real Madrid na Barcelona habuze n'imwe yegukana amanota…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?