igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan
AMAKURU

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 27, 2025 9:59 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze mu Murwa Mukuru wa Kazakhstan, Astana, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine rugamije kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu cyo muri Aziya yo Hagati

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, bikazabera mu Ngoro ya Perezida izwi nka Akorda. Nyuma y’ibyo biganiro, hazakurikiraho ibiganiro byagutse bihuriza hamwe amatsinda y’abayobozi bahagarariye impande zombi.

Aba bakuru b’ibihugu kandi bateganya kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho bazagaruka ku isura y’ubutwererane busanzwe buri hagati y’u Rwanda na Kazakhstan, n’inzira nshya zo kubwagura no kubwimakaza kurushaho.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azanasura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Isanzure muri Kazakhstan, kimwe mu bigo bifite ireme rikomeye mu guhanga udushya.

Perezida Kagame anitezweho kugeza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana (Astana International Forum), ihuriza hamwe abayobozi ba guverinoma, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga. Iyo nama itegurwa na Guverinoma ya Kazakhstan igamije gutanga urubuga rw’ubufatanye mu biganiro no gufata ibyemezo bigamije iterambere rusange.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, nawe wasuye Kazakhstan mu minsi ishize. Yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kazakhstan, Murat Nurtleu.

Mu biganiro byabo, aba bayobozi bagarutse ku nzego zinyuranye z’ubufatanye burimo politiki, ubukungu, umuco, ubutabazi n’ikoranabuhanga. Minisitiri Nurtleu yagaragaje ko Kazakhstan ifata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza ku mugabane wa Afurika.

Aba bayobozi bemeranyije kunoza uburyo bwo gukorana binyuze mu mategeko, ndetse no guteza imbere kugendererana kw’abayobozi n’abikorera bo mu mpande zombi. Kazakhstan yasabye gutangiza ibiganiro bihuriweho bigamije guhura kw’abashoramari kugira ngo bashishikarizwe ubufatanye bwimbitse, cyane cyane binyuze mu ngaga z’ubucuruzi.

Bagarutse kandi ku butwererane mu rwego rw’ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego za Leta, ndetse banaganira ku ruhare rw’ibihugu byombi mu gukemura ibibazo mpuzamahanga biri ku Karere.

Impande zombi zumvikanye ko za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu byombi zizakomeza guhura kenshi mu biganiro bigamije gukomeza ubufatanye mu buryo burambye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugabo yajyanye mu nkiko resitora ya Whataburger nyuma yo guhabwa ibitunguru
Next Article Joseph Kabila agiye gutangira urugendo rwo kuganira n’abaturage n’abayobozi ba AFC/M23
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: Umugabo afungiwe gutema umuvandimwe we amuhindura intere

Mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, haravugwa urugomo rukabije rwakorewe umugabo witwa Gasigwa Jean Damascène, watemwe n’umuvandimwe we witwa…

2 Min Read
AMAKURU

Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho kwiba umunyamisiri

Abagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka 25 na 37 batawe muri yombi na Polisi y’Umujyi wa Kigali bakekwaho icyaha cyo…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida cyril Ramaphosa yaguye mu kantu ubwo yerekwaga amafoto y’uko abazungu barimo kwicwa

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF

Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bongeye gushimangira ubufatanye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?