igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Muri Amerika indege yakubiswe n’inkuba mu kirere
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Muri Amerika indege yakubiswe n’inkuba mu kirere
AMAKURU

Muri Amerika indege yakubiswe n’inkuba mu kirere

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 28, 2025 1:55 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, indege ya sosiyete ya Southwest Airlines yavaga i Tampa muri Leta ya Florida, yerekeza i Denver muri Colorado, yakubiswe n’inkuba mu kirere, ariko ibasha kururuka neza ndetse nta mugenzi wakomeretse.

Mu itangazo Southwest Airlines yahaye ikinyamakuru People, yavuze ko ibi byabaye ku wa 25 Gicurasi 2025.

Umwe mu bagenzi bari bayirimo witwa Mariah Torrez yavuze ko habura nk’iminota 20 ngo bagere i Denver bumvise urusaku rwinshi ndetse hakabaho urumuri rwinshi rutunguranye.

Icyakoze nubwo byatekerejwe ko ari inkuba yakubise iyi ndege, ngo yageze aho yajyaga amahoro.

Ubuyobozi bwa Southwest Airlines bwemeje ko nta n’umwe wakomeretse kubera uku gukubitwa n’inkuba kandi ko iperereza rikomeje.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Amerika, National Weather Service, kivuga ko indege nini zitwara abagenzi zishobora gukubitwa n’inkuba inshuro imwe cyangwa ebyiri buri mwaka, ariko zubatswe ku buryo zibasha kwakira amashanyarazi y’inkuba mu buryo butagira ingaruka kuri yo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Miliyari 1 y’Amadolari yashowe mu nzego z’umutekano za RDC kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2025
Next Article Depite Kazarwa yagaragaje ko serivisi ari inkingi y’imiyoborere myiza bityo ko imitangire yayo ikwiye kwihutishwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams, yatangaje ko byibuze abantu babiri bapfuye, abandi bagera kuri 22 bakomerekera mu mpanuka…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ihuriro ry’Ingabo za Congo rigabweho igitero gikomeye na M23 yifatanije na Twirwaneho

Amakuru aturuka mu gace ka Nyangenzi, kari muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Umunyamakurukazi w’Umurundi yafunzwe azira kuba afite aho ahuriye na RED-TABARA

Uyu Murundikazi witwa Gérardine Ingabire, asanzwe ari impunzi muri RDC akaba n’umunyakauru kuri radio y’abaturage yitwa Amani FM. Yafunzwe kuri…

1 Min Read
AMAKURU

Umudepite yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha impamyabumenyi ‘Dipolome’ y’impimbano

KENYA: Depite George Sunkuyia uhagarariye agace k’Uburegerazuba bwa Kajiado mu Nteko Ishingamategeko ya Kenya yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha impamyabumenyi ‘Dipolome’…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?