igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gatsibo: Ushinjwa kuba umujura ruharwa yasanzwe mu muhanda yapfuye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gatsibo: Ushinjwa kuba umujura ruharwa yasanzwe mu muhanda yapfuye
AMAKURU

Gatsibo: Ushinjwa kuba umujura ruharwa yasanzwe mu muhanda yapfuye

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 28, 2025 3:36 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo, Umugabo w’imyaka 43 yasanzwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abo yari yagiye kwiba.

Ni ibyabereye mu Kagari ka Kiburaravmu Murenge wa Rwimbogo ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2025.

Nyakwigendera, abaturage bamuzi bavuga ko yari umujura ruharwa, aho bamushyiraga mu majwi ko yiba inka no kubasanga mu nzu agamije kwiba.

Musonera Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, yatangaje ko uyu nyakwigendera yasize umugore we mu nzu ahagana Saa Sita z’ijoro bigakekwa ko yari yagiye kwiba ibya rubanda.

Yagize ati “Ejo yataye umugore mu nzu nka Saa Sita z’ijoro, birakekwa ko yari agiye kwiba. Yongeye kugaragara yapfuye ndetse n’umurambo we ufite ibikomere. Turakeka ko yishwe n’abantu yari yagiye kwiba kuko umurambo we twawusanganye ibikomere afite n’agafuka karimo inyundo, ipensi nini ndetse n’umugozi bivugwa ko yazirikishaga inka.’’

Musonera yatangaje kandi ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abishe uwo muturage, asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko byabagiraho ingaruka zirimo no gufungwa bitagakwiye kubaho.

Yagize ati “Dufite inzego z’umutekano, dufite inzego z’ibanze, abo bose wabegera bakagufasha mu kibazo ufite aho kwihanira ukaba wanakwica umuntu. Uwo iperereza rizafata azabihanirwa rwose turasaba buri muntu wese kwirinda kwihanira.’’

Kugeza ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzuma ry’imbitse mbere yo kumushyingura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kamonyi hari ingo zirimo umwiryane uterwa ahanini n’ubusinzi n’ubushoreke
Next Article Cholera iravuza ubuhuha muri Sudani nyuma y’ibitero bya Drone
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025
Mu Mujyi wa Kigali, urubyiruko 13.666 ruhabwa amasomo y’ubumenyingiro mu mashuri 76
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yishimye mu buryo bwo kwishongora ku ruhare rwe mu kunga u Rwanda…

4 Min Read
AMAKURU

Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange

Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’umupira…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nonaha ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigabye igitero gikomeye kuri M23 i Nyangenzi

Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko ingabo za Leta zifatanyije n’ihuriro ryazo zimaze…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

#UCL: Nta kipe yakwizera ko yasoje akazi kare

Mu cyumweru gishize ni bwo habaye imikino ibanza muri kimwe cya kane k'irangiza aho amakipe ya PSG na Aston Villa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?