igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Cholera ikomeje kwibasira Sudani
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Cholera ikomeje kwibasira Sudani
AMAKURU

Cholera ikomeje kwibasira Sudani

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 28, 2025 6:57 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani yatangaje ko icyorezo cya cholera gikomeje gukwirakwira ku buryo bwihuse, aho kimaze guhitana abantu 172, mu gihe abandi basaga 2,700 bamaze kwandura mu cyumweru kimwe gusa

Ibi byatangajwe mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye ku wa 27 Gicurasi 2025, rigaragaza ko Khartoum, Umurwa Mukuru wa Sudani, ari wo urembejwe cyane n’iki cyorezo, aho abarenga 90% by’abanduye batuye muri uwo mujyi.

Impamvu nyamukuru y’ikwirakwira rikabije rya cholera muri Khartoum ni ikibazo cy’amazi meza n’umuriro, cyakomotse ku bitero by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe n’inyeshyamba za Rapid Support Force (RSF) zihanganye n’ingabo za Leta kuva intambara yatangira muri Mata 2023.

Iyi ntambara yasenye ibikorwa remezo byinshi birimo n’ibifasha abaturage kubona amazi, bituma indwara ziterwa n’isuku nke zirimo cholera zifata indi ntera.

Ubuyobozi bw’ubuzima muri Sudani burakomeza gusaba imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa gufasha mu guhangana n’iki cyorezo, kuko gikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi mu baturage bamaze igihe mu kaga k’intambara.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imirwano ikaze hagati ya M23 na Wazalendo yongeye kubura muri Walikale
Next Article Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025
Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro abagabo bahitamo kwahukana bagata ingo zabo kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo. Aba…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Bushinwa: abakerarugendo 10 baguye mu mpanuka y’ubwato yatewe n’umuhengeri

Ni umuhengeri wibasiye umugezi witwa Wu, wahitanye abantu 10 abandi 70 barakomereka hafi y’Umujyi wa Qianxi mu Majyepfo y’u Burengerazuba…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ndayishimiye Ari Guhonyora Amasezerano yo Kutazatera u Rwanda – Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yise…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Rudiger wari ku gatebe k’abasimbura Gushyuha mu mutwe bimuhesheje Ikarita itukura

Nyuma yo gutsindwa igitego cya 3 mu minota ya nyuma y'inyongera Extra Time, A ntonio Rudiger Hagurutse ku gatebe k'abasimbura…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?