igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
AMAKURU

Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 28, 2025 7:29 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko uburyo bw’ibiganiro ari bwo buryo bukwiye bwo gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ibibazo bimaze imyaka n’imyaka bihungabanya ubuzima bw’abaturage

Ibi yabivuze ku wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi 2025, ubwo yakiraga intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (APF), ziri mu ruzinduko mu Rwanda.

Dr. Kalinda yagaragaje ko uru ruzinduko ari amahirwe yo gukomeza ubufatanye hagati y’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda na APF, ndetse rugafasha mu kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano, dipolomasi n’iterambere ry’Akarere.

Yashimye cyane icyemezo APF yafatiye i Montréal muri Nyakanga 2024, cyerekana ubushake bwo kugira uruhare mu gushakira amahoro akarere ka RDC n’ibihugu bihana imbibi.

Dr. Kalinda yagaragaje ko amateka mabi, cyane cyane ubukoloni, jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n’imiyoborere idahwitse ari bimwe mu byashenye inzego z’ubuyobozi muri RDC, bigatiza umurindi umutekano muke ukomeje kwibasira aka gace.

Yagize ati: “Ayo makimbirane ni arambye kandi akomereye akarere kacu. Akeneye gukemurwa biciye mu nzira y’ubwumvikane n’ibiganiro bya politiki aho guhora hakoreshwa intwaro.”

Yanasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bayigizemo uruhare, barimo n’abayobozi ba FDLR, bahungiye mu Burasirazuba bwa Congo aho bagikomeje kugira uruhare mu guhembera umutekano muke.

Yavuze ko ibimenyetso bifatika byerekana ubufatanye bwa FDLR n’ingabo za FARDC, ibintu bishyira u Rwanda mu byago bikomeye, bityo ko amahanga akwiye kudahengamira ku ruhande rumwe ahubwo akitabira gushyigikira inzira ya dipolomasi.

Yanenze Guverinoma ya RDC ku kuba yaranzwe no kwanga kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, ibintu byagize uruhare mu kurushaho gukomeza ubushyamirane mu karere.

Mu izina ry’u Rwanda, Dr. Kalinda yashimye Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo ayobore ibiganiro bigamije amahoro mu karere.

Perezida wa APF, Hilarion Etong, nawe yavuze ko hakenewe uruhare rugaragara rw’abagize inteko zishinga amategeko mu gushakira amahoro arambye akarere k’Ibiyaga Bigari, kabaye indiri y’amakimbirane ashingiye ku mateka n’imitwe yitwaje intwaro.

Yasobanuye ko ibikorwa bya APF bitagamije gusimbura izindi nzira za dipolomasi nk’iza Afurika Yunze Ubumwe, inama za Luanda, Nairobi, cyangwa ubuhuza bwa Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahubwo ko ari inyongera ifasha mu gushakira igisubizo kirambye.

Yasoje avuga ko intumwa za APF zizakomeza guhura n’inzego zitandukanye z’u Rwanda, harimo abadepite, inzego za diplomasi, n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugira ngo basobanukirwe imizi y’ikibazo no gutanga umusanzu mu kugishakira igisubizo binyuze mu biganiro n’ubwumvikane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
Next Article Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025
Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
May 31, 2025
Abakoresha umuhanda nyabugogo-Kabuga bari kubyinira ku rukoma
May 31, 2025
CANALBOX-Rwanda yashyize igorora abakiriya bayo
May 31, 2025
Juliana Kanyomozi agiye kwibaruka
May 30, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Kim Kardashian na Taylor Swift rwabuze gica muri Hollywood

Umunyamideli Kim Kardashiam ahanganiye umwanya na Taylor Swift muri filime iri gutegurwa yitwa 'The Bodyguard' Iyi ni filime yasubiwemo bakaba…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uburundi bwagaragaje ibigomba kugenderwaho ngo bufungure umupaka ubuhuza n’u Rwanda

Leta y'Uburundi yatangaje ko izafungura umupaka uhuza iki gihugu n'u Rwanda mu gihe bazaba bamaze gushyikirizwa abarwanyi b'umutwe wa RED…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Tom Close, Jay C na Khalfan Govinda bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise AGACACA

Umuhanzi Tom Close yihuje n'abaraperi JAY C Ambassador na Khalfan Govinda bakora indirimbo bise Agacaca babanza kuyisohora mu buryo bw'amajwi…

1 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Papa wa Yesu yavuze ko kuva muri 87 atari yikoza amazi ntarimwe ku mubiri we

Umugabo witwa Alferd Ndeta, ariko uvuga ko ari Imana yagatu, yahishuye ko kuva ubwo yumvaga ijwi ry'umwuka wera rimubwira kuva…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?