igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga u Rwanda rwahabwaga ntacyo zari kumara iyo zisanga Abanyarwanda batunze ubumwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga u Rwanda rwahabwaga ntacyo zari kumara iyo zisanga Abanyarwanda batunze ubumwe
AMAKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga u Rwanda rwahabwaga ntacyo zari kumara iyo zisanga Abanyarwanda batunze ubumwe

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 29, 2025 4:45 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagarutse ku buryo Isi yose yateye umugongo u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, agaragaza ko byasigiye u Rwanda amasomo akomeye yo kwishakamo ibisubizo, ak’imuhana kakaza imvura ihise.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yari yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana (Astana International Forum), riri kubera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan.

Ni ihuriro ryatangiye kuba mu 2008 ariko mu 2023 rihindurirwa izina ndetse n’ingingo ziganirwaho zirushaho kwaguka.

Rihuriza hamwe abakuru b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere mu bumenyi, n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi mu bijyanye n’umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu.

Iry’uyu mwaka byateganywaga ko rizitabirwa n’abarenga 5000 bo bihugu birenga 50.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gutereranwa n’Isi, u Rwanda rwari rwabaye umuyonga rwatangiye kwishakamo ibisubizo byo kwiyubaka ruhereye ku busa.

Ati “Ni bwo twatangiye kwisuganya, tugerageza kubaka twishakamo ibisubizo, buri wese agatanga uruhare rwe ndetse tugerageza kwiremamo icyo cyizere, ari na cyo cyadufashije kubaka ibigo byagombaga guhaza ibyifuzo by’abaturage.”

Icyakora nubwo u Rwanda rwishatsemo ingufu zo kwiteza imbere no kwiyubaka, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo bitabujije Abanyarwanda gufatanya n’ab’abandi ku Isi na cyane ko abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda barushyigikiye cyane.

Ati “Icyakora ubwo bufasha ntibwagombaga kugira icyo bumara cyangwa ngo butange umusaruro iyo twe ubwacu tutunga ubumwe ngo dutange uruhare rwacu.”

Mu myaka 31 ishize u Rwanda rwiyubatse mu buryo bugaragara. Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bwaganyutseho 50%.

Nko mu 1995, ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 56 Frw kandi ubwo inkunga z’amahanga zirenga 90% byayo. Mu mwaka wa 2025/2026 ingengo y’imari yageze kuri miliyari 7.032,5 Frw, ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025.

U Rwanda kandi ntabwo rwirengagije ubufatanye mpuzamahanga aho nk’ubu rufite ambasade 49 zikurikirana inyungu zarwo mu bihugu 147 byo ku Isi.

Ikindi ni uko ibihugu 45 bifite ba ambasaderi bafite icyicaro mu Rwanda, rukaba n’umunyamuryango mu miryango mpuzamahanga irenga 200.

Ubufatanye bwa hafi ni ubuheruka bw’u Rwanda na Kazakhstan, aho ibihugu byombi byasinye amasezerano atandukanye, nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame ari kugirira muri iki gihugu cyo muri Aziya.

Ni ubufatanye mu nzego zirimo ibya dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ibijyanye n’imari ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’umwihariko Kazakhstan igiye kujya itumiza Beryllium ituruka mu Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Rachel Gupta yambuwe ikamba rya Miss Grand International 2024 kubera kudasohoza inshingano ze
Next Article U Rwanda rwakiriye imashini yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’impunzi n’abimukira 137 baturutse muri Libya, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.  Barimo…

1 Min Read
AMAKURU

Cholera ikomeje kwibasira Sudani

Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani yatangaje ko icyorezo cya cholera gikomeje gukwirakwira ku buryo bwihuse, aho kimaze guhitana abantu 172, mu…

1 Min Read
AMAKURU

Mwarimu yavuzeko ngo yafatiweho umuhoro ngo yemere ko yasambanyije umunyeshuri

Umwarimu washinjijwe n'ubushinjacyaha cyo gusambanya umunyeshuri yavuze ko abeshyerwa ko ibyo yemeye yabyemejwe n'uko bamufatiyeho umuhoro. Mu rukiko rwibanze rwa…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Inyeshyamba za M23 zikomye bikomeye MONUSCO

AFC/M23 yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa n’Umujyanama Mukuru mu Butumwa bwo kugarura Amahoro muri RDC (MONUSCO), ushinzwe kurinda abasivile, Teohna Williams.…

5 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?