igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
AMAKURU

Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 29, 2025 5:16 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Umunyamakuru Piers Morgan yagiranye ikiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Bwongereza, Tzipi Hotovely, cyaranzwe no guterana amagambo mu buryo bukomeye, bigera aho uyu mudipolomate agaragara ku isura nk’urambiwe ibibazo n’ibirego yashinjwaga.

Morgan ni umwe mu banyamakuru bo mu Bwongereza bamaze igihe banenga Israel ku ntambara yashoye muri Gaza. Asanzwe anengwa cyane ku bwo kutorohera abatumirwa be, akababaza ibibazo ariko ntabahe umwanya wo gusubiza.

Yamubajije ibibazo agaragaza ko Israel imaze imyaka ibiri mu ntambara, ko icyo yashakaga kugeraho itakigezeho, ko ahubwo iri kwica abana.

Ati “Mumaze kwica abana bangahe?”

Hotovely ati “Piers, Israel ntabwo iri kwica abana”, undi ati “ndakubaza ni bangahe?”, Ambasaderi ati “Israel ntabwo iri kwica abana, Hamas ikoresha abana nk’intwaro”.

Piers yakomeje aramubwira ati “mubica umunsi ku wundi”, Ambasaderi afatwa n’umujinya atangira kuzunguza umutwe.

Yongeye aramubwira ati “amagambo yawe ameze nk’igitutsi”, undi ati “oya ntabwo ariko biri”. Piers yahise yongera aramubwira ati “ukuri ni uko muri kwica abana” maze Ambasaderi yongera kumusubiza ko Hamas ariyo yica abana bana kuko ibikingira ku rugamba.

Ati “Piers, nakubaza ikintu? Waba usobanukiwe n’ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga? […] Israel ntabwo yica ku bushake abana, ibyo birego uhora ubivuga buri munsi, ni ibuhuha, kandi ubizi neza ko turi igihugu kigendera kuri demokarasi, cyita ku burenganzira bwa muntu mu gihe Hamas yitwaza abana kandi ibyo urabizi”.

Piers yageze aho avuga ko yemera ko Hamas ifite ubugome ndengakamere, Ambasaderi aramusubiza ati “Rero dufashe gutsinda uru rugamba” undi amubaza impamvu azi umubare w’ibyihebe bya Hamas bimaze kwicwa ariko akaba atazi umubare w’abana bapfiriye muri iyi ntambara.

Ati “Kuki uzi umubare umwe ukaba utazi undi?”, undi aramusubiza ati “ntabwo twigeze tugaba ibitero tugamije kwibasira abasivile, ahubwo biba bigamije ibyihebe.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Ambasaderi wa Palestine muri Loni yaturitse ararira ubwo yavugaga ko hari abana bari kwicirwa muri Gaza
Next Article Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves
June 1, 2025
Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025
Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump yarakariye Putin, Ateguza Uburusiya ibihano bikomeye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yarakariye bikomeye Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, nyuma y’amezi ashize…

3 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko

Nyuma y’uko Papa Fransisiko wari umaze igihe kinini ubuzima bwe butameze neza, kuri ubu yamaze gupfa agejeje imyaka 88. Mu…

5 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gutwara icyiciro cya mbere cy’abazungu zivuga…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kim yerekanye ubushobozi bwa Koreya y’amajyaruguru ku ntwaro

Perezida wa Koreya ya ruguru yagaragaje ubushobozi bwe mu gukoresha intwaro inini ndetse n'intoya Ubwo perezida wa Koreya ya ruguru…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?