Ni ibikubiye mu itangazo ry’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ryasohowe taliki 27 Werurwe 2025 rihagarika gukorera mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga ndetse n’iyo mu gihugu imbere isanzwe ifitanye imikoranire n’igihugu cy’Ububirigi, giherutse gucana umubano n’igihugu cy’u Rwanda mu buryo bweruye mu bikorwa byose byabahuzaga, ahanini biturutse ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere kandi rwabujije imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu Gihugu, imiryango ishingiye ku myemerere n’iharanira inyungu yanditse ndetse ikorera mu Rwanda kugira imikoranire na Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo biyishamikiyeho.
Itangazo rya RGB rivuga ko nta nkunga y’amafaranga igomba guhererekanwa n’impande zombi ndetse yateguje abazabirengaho ko bazafatirwa ibihano bishobora no kuvamo kwamburwa uburenganzira bwo gukora byemewe n’amategeko.
