Icyamamare Diamond Platinumz cyo muri Tanzania abicishije kurukuta rwe rwa Instagram yishimiye imfura ya The Ben.
Umuhanzi akaba ikimenyabose kuruhando mpuzamahanga Diamond Platinumz akoresheje amashusho agaragaza umwana w’umukobwa uherutse kwibarukwa akaba imfura ya The Ben na Pamella agaragaza ko yishimiye uyu mwana w’umukobwa. Mu magambo ye yagize ati “mbega umugisha mbashimiye kubw’igikomangoma gito mwibarutse”
Uyu Diamond platinumz bakunze kwita gapfizi afitanye indirimbo na The Ben, indirimbo yakunzwe n’abatari bacye mu karere sibyo gusa kandi The Ben na Diamond bafitanye umubano wihariye dore ko bahuriye muri Amerika ubwo The Ben yari agituyeyo.
Uyu mwana w’umukobwa yabonye izuba kuwa 18-03-2025 amazina yahawe ni ICYEZA LUNA MUGISHA ORA mbere The Ben yabanje gutangaza ko mumazina azahabwa hazabonekamo Paris gusa yaje kwisubiraho arisimbuza Luna yari yabitangaje ubwo yari yagiye gutaramira abaturage batuye mu bubiligi.