Senateri Uwiringiyimana Evode yakoresheje amagambo akomeye anenga Congo ku kuba yarashize imbaraga mu mu kugura intwaro zikomeye aho kubaka igisirikare bituma iki gisirakare kitwara m buryo bw’amabandi.
Ubwo uyu musenateri yari mu kiganiro na RBA maze akabazwa ku bihereranye n’umutekano mucye aho muburasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo yavuze ko ikibazo Congo ifite yisanze ari umuterankunga ukomeye w’umutwe wa M23 binyuze ku kuba igura intwaro zikomeye ariko izo ntwaro zose zikisanga mu maboko y’uyu umutwe.
Mu magambo ye yagize ati Ati “Bizeye intwaro bari bafite. Baguze intwaro pe kuko bagaragaza ingengo y’imari bakoresheje mu gisirikare, ariko (RDC) igura intwaro nta gisirikare igira. Buriya amasuka ntiyihingisha, ushobora kugira kontineri y’amasuka ariko nta bahinzi ufite abantu bazi guhinga bakazaza bakikorera ayo masuka bakayatwara ni na yo mpamvu tuvuga ko umuterankunga wa mbere wa M23 ni Leta ya Congo.”
Senateri kandi yakomeje agaragaza ko ikibazo kiri muri DRC atari u Rwanda nk’uko bakomeje barushinja kuba nyirabayazana w’ibi bibazo avuga ko Congo ifite ibibazo byinshi ariko cyane ko bugarijwe na ruswa yamunze iki gihugu ndetse ikaba yarageze no mugisirikare cyabo.
Senateri yagize ati Ati “Congo nta gisirikare igira, ni abantu b’abajura yashyize hamwe irabegeranya ibaha intwaro ariko nta gisirikare gihari rwose keretse ukuyemo bariya bantu bambaye inyenyeri.”
Bivugwa ko RDC ari cyo gihugu cya Afurika cyaguze intwaro zihenze mu myaka mike ishize, aho cyakoresheje agera kuri miliyari enye z’amadolari.