Hamas yahamagariye amahanga kwamagana umugambi wa prezida wa leta zunze ubumwe za America wo gushaka kwimura abanye palisitine muri Gaza.
Abayobozi bakuru ba Hamas ababashyigikiye ku isi hose kwegura intwaro bagahangana na prezida wa Leta z’unze ubumwe za America Donald Trump, ufite gahunda yo kwimura abanyaGaza barenga million 2 babimurira mu bihugu bituranyi bya Misiri na Jordan
Umuvugizi mukuru w’ihuro ry’abanyepslistine ndetse na Hamas Sami Abu Zuhri yavuze ko uwaba abashyikiye wese akwiye kuza akiyunga na bo mu kurwanya umugambi mubisha wa Trump.
Yagize ati:” imbere y’amaso y’uyu mugambi wa sekibi uyu ugamije kumaraho bose, umuntu wese watwiyungaho, aho ari ho hose ku isi agomba kuza tugakorana.
Ibi bibaye nyuma y’uko Ministre w’intebe wa Israel Binyamin Netanyahu avuze ko igihe cyonyine azareka abayobozi ba Hamas bakava mu gace karimo intamabara ari uko nabo bashyize intwaro zabo hasi.
Netanyahu na we yavuze ko uyu mugambi wo kwimurira abanya Gaza mu bindi bihugu bitandukanye bawugejweho na prezida Trump.
Yemeje ko nibamara kurangiza intambara bazasuzuma neza ko muri gaza hari umutekano uhagije maze bemerere umugambi wa Trump gushyirwa mu bikorwa aho ku ikubitiro hazimurwa abagera kuri millioni 2 baba mu ice bya Palesitine n’ubwo bo bari kubyita ko ari ukwimuka kuzakorwa kubushake.

Donald Trump– perezida wa US
Nyuma yo gutorwa muri Mutarama uyu mwaka Prezida Trump yiyemeje ko azakura abaturage muri Gaza bari mu bice biri kuberamo intambara asaba ko haba Igihugu cya Misiri cyangwa Jordania kuba bakwakira izi mpunzi.
Gusa ibi bihugu by’abarabu hamwe na ba banyepalistine bamaganiye uyu mugambi kure ndetse ibihugu byo bivuga ko bitazemera gushyira mu bikorwa uyu mugamabi wa Trump.