Olivier Nduhungirehe yavuze ko Ariel wayz bitewe n’ijwi afite ryamugeza ku ruhando mpuzamahanga kuko ari ryiza kandi akaba ari umuhanga cyane.
Minister w’ububanyi n’amahanga n’ubuhahirane Olivier Nduhungirehe mu busanzwe ukunze kugaragaza ko akurikiranira bya hafi imyidagaduro, yongeye kugira icyo atangaza akoresheje urubuga rya X rwahoze ari twitter. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi kazi yasabye abakunzi be kugira icyo bavuga kuri album ye nshya yise hear to stay.

Mukumusubiza Amb.Nduhungirehe yagize ati: “Numvise Alubumu yose, iyo Ariel Wayz aza kuba Umunyamerika ntiyari kujya abura ku rutonde rwa ‘US Billboard Hot 100’ bidasubirwaho ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye mu Mujyi.”
Yongeraho ati: “Indirimbo eshatu za mbere mu zo nakunze ni Made for You, Dee, Ariel & Wayz.”
Uyu muhanzikazi Ariel wayz ni umwe mu bagezweho, cyane ko abenshi bamuzi kubuhanga budasanzwe n’uburyo atwaramo ijwi rye Ariel Wayz kandi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bize ibijyaye n’umuziki ku ishuri rya nyundo.