Ni ikiraro k’ivuguruye kiri mu karere ka Nyagatare cyuzuye ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage binyuze mu kwishakamo ibisubizo.
Myuma y’uko ikinyamakuru Invaho Nshya gisohoye inkuru ku italiki 31 Werurwe 2025 ivuga ko abaturage b’Utugari twa Nyarurema na Cyagaju two mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare, bishimiye ko gusanirwa ikiraro kibahuza, cyuzuye gitwaye miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuko byabaruhuye imvune baterwaga no kuba barazengurukaga bagaca kure cyane kuko umuhanda ubahuza utari ukiri nyabagendwa.
Ku mbuga nkoranyambaga haramutse impaka zikomeye bibaza niba ikiraro babonye mu mafoto kivuguruye koko cyaratwaye akayabo ka million 4 nkuko byanditse muri iyi nkuru y’Invaho Nshya ni ibintu byakuruye impaka ndetse ndetse bamwe bagaragaza ko hashobora kuba harabayeho kunyereza amafangwa igihe cyasanwaga.


Gusa umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko ikorwa ry’iki kiraro riri muri gahunda yo gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage.
Ati: “Ni byo twamenye amakuru ko uyu muhanda uhuza Utugari twa Cyagaju na Nyarurema utakiri nyabagendwa, dufata icyemezo cyo kureba ko ikiraro cyangiritse cyasanwa kugira ngo ibikorwa by’abaturage byoye gukomwa mu nkokora. Kugisana rero ni inshingano z’ubuyobozi aho twanafatanyije n’abaturage ubu bakaba bagiye kongera gukoresha uyu muhanda.”
Yasabye abo baturage gufata neza icyo kiraro kandi bagakora cyane kugira ngo bihaze mu biribwa kandi bagikoreshe basagurira n’amasoko.
Nyuma y’ibi nibwo mu gitondo cyo kuwa 1 Mata 2025 ku mbuga nkoranya mbaga habyutse impaka kuri iki kiraro n’ubwo nta rwego rw’ubuyobozi rurabivugao.
AMAFOTO Y’IKIRARO

