Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yagaragaje inyoborabikorwa y’icyumweru cyahariwe gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31.
Buri mwaka tariki 7 z’ukwezi kwa kane mu Rwanda no ku isi hose bibuka jenoside yakorewe abatutsi, uyu mwaka bazaba bibuka ku nshuro 31 aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ” Twibuke Twiyubaka”
Tuzirikana amateka yatumye jenoside yakorewe abatutsi ibaho, uruendo rwo kubaka igihugu, ubumwe bw’abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mukurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragaramo byose”
Yagaragaje kandi ko kuri iyi nshuro hazabaho umwihariko ku muryangompuzamahana wo kutigira ku mateka bituma hari ibyemezo uyu muryango wafashe nko guca umutwe wa FDLR bidindizwa.
Ku ikubitiro urugendo rwo kwibuka ( Walk to remember ) ruzahagurukira ku nteko nshingamategeko rugasoreza kuri BK Arena arinaho hazabera umugoroba w’ikiriyo.
Ibikorwa by’ubutabazi, farumasi ziri ku izamu, indege zizana abagenzi no kujya kuzana abagenzi hamwe n’amavuriro n’ibitaro bazakora.
Tariki ya 10 mata 2025 hazahabwa ikiganiro abahagarariye ibihugu byabo hamwe n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Ikindi hateganyijwe kandi ibizahabwa urubyiruko n’ibindi byiciro.
Ku rwego rw’umudugudu uretse ikiganiro kizatangwa tariki ya 7 mata 2025 nta bindi biganiro byateganyijwe, tariki ya 11 mata mu mujyi wa Kigali hateganyijwe urugendo rwo kwibuka mu karere ka Kicukiro ruzatangirira mu kuri IPRC Kicukiron’umugoroba wo kwibuka uzabera ku rwibutsi rw’ i Nyanza ya Kicukiro. Ibikorwa birimo siporo, ubucuruzi, hamwe n’indi mirimo yose izakomeza mu cyumweru cyo kwibuka.
Tariki 13 mata 2025 nibyo hazasoza icyumweru cyo kwibuka, iki gikorwa kikazasorezwa ku rwibutso rwa Rebero hazirikanwa abanyepolitike bishwe bazizwa ku rwanya ishirwa mu bikorwa rwa jenoside.
