Nyuma yo kwibasirwa n’umutingito guhera ku wa gatanu icyumweru gishize muri Myanmar na Thailand, Kuri uyu wa Kabiri muri Myanmar hatangiye icyumweru cy’icyunamo ndetse n’ibendera ry’igihugu rirurutswa rigezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kunamira abasaga 2 700 bamaze guhitanwa n’uyu mutingito.
Ni ummutingito wari ku kigero cya 7.7 mu bipimo by’abahanga mu gupima imitingito bizwi nka Magnitude ukaba uri kwibasira icyi gihugu hamwe na Thailand kuri uwo wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo wangije byinshi usiga unakomerekeje abarenga 3 000.
Uyu munsi kandi hanafashwe umunota wo guceceka no gusengera ababuriye ubuzima muri iri sanganya.
Muri Thailand bivugwa ko abarenga 70 bazwi bakiri mu matongo yo mu murwa mukuru Bangkok, ndtse ubu harabarurwa 21 bitabye Imana
Kuba abaguye muri ayo matongo baboneka bagihumeka birasa n’ibitagishoboka, kuko uhereye ku wa Gatanu umutingito waba kugeza ubu ntibaraboneka.