Bruce melodie ku nshuro ya kabiri yatangaje ko azazana grammy award mu Rwanda.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yongeye gutangaza ko azazana igihembo kiruta ibindi ku isi hano mu Rwanda aricyo Grammy award.
Uyu muhanzi uzwiho kugira urwenya cyane akenshi iyo ari n’itangazamakuru, noneho yongeye gutangaza ko utabona ko azazana igihembo cya grammy award uwo atabona neza. Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwa X yahoze ari twitter. Si ubwa mbere uyu muhanzi atangaje ko azazana iki gihembo cya grammy award mu Rwanda.
Ubwo yatangazaa ko azazana iki gihembo mu Rwanda hahise yajya hanze indirimbo ye yari afitenye na Shaggy ubwo haribazwa noneho ni iki uyu muhanzi yaba afitiye abanyarwanda.
Iki gihembo cya grammy award hano mu karere nta muhanzi n’umwe ugifite uwabashije guca agahigo ni Eddy Kenzo wabashije kujya guhatanira iki gihembo aho yarahanganye mu bahanzi beza ba Africa.
