Mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, abantu 28 batawe muri yombi nyuma yo gutera urugo rw’umuturage bashinja umugore we kuroga.
Ibi byabaye nyuma y’urupfu rwa Ishimwe Samuel, w’imyaka 21, wapfiriye mu Bitaro bya Nyamata ku wa Kabiri tariki ya 1 Mata 2025. Abaturage bavuga ko Nirema Solange, umugore ukekwa, yemeye ko yaroze abantu babiri, barimo na nyakwigendera, ndetse yiyemeza kubavuza. Gusa nyuma y’uko umwe apfuye, abaturage bagize uburakari baterana iwe, bamena ibirahure by’inzu.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata, bongeye gutera urugo rwe, ariko inzego z’umutekano zihita zitabara, zitwara uwo mugore ndetse n’abaturage 28 bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Umugabo wa Nirema n’abana babo bahise bahunga batinya ko bagirirwa nabi n’abaturage.
Abaturage basaba ko bagenzi babo barekurwa, mu gihe ubuyobozi bw’akarere butaragira icyo butangaza kuri iki kibazo.