igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: ”Ububiligi ntibuzatubuza abibuka kubikora” Dr Bizimana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > ”Ububiligi ntibuzatubuza abibuka kubikora” Dr Bizimana
Uncategorized

”Ububiligi ntibuzatubuza abibuka kubikora” Dr Bizimana

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 4, 2025 10:36 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasagarutse ku myitwarire y’ububiligi bwagaragaje ko imwe mu mijyi y’ububiligi itazubahiriza iki gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi minisitiri yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagaruka ku myiteguro y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Bizimana yibukije ko tariki ya 16 Mutarama Umuryango w’Abibumbye (Loni) wafashe icyemezo ko itariki ya 7 Mata buri mwaka,  ibihugu byose bihuriye muri uwo muryango  bigomba kwibuka no kuzirikana  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ati: “Ni inshingano rero ya buri gihugu, bivuze ko buri gihugu gifite inshingano yo kubahiriza uwo munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntabwo ari u Rwanda rubishyiraho.”

Minisitiri yagaragaje ko ibihugu bitazubahiriza gahunda yo kwibuka bikwiye kuzabibazwa cyane ko ntahantu ku isi hari mu bihe bidasanzwe ku buryo batakubahiriza iyi gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Minisitiri yagize Ati: “Turimo turabona imijyi mikeya yo mu Bubuligi ivuga ko kwibuka hari aho bitazakorwa, bishyigikiwe na Leta y’u Bubiligi, kuko abazabikora babikora ku giti cyabo, ko Leta kubikirikirana itazabikora.”

Yongeyeho ati: “Ariko ntibabuza abantu kwibuka ni ukubabuza mu buryo bwihishiriye. Kubwira abantu ngo bazibuke ariko ntubahe inzego z’ubutekano birerekana ko harimo ikibazo.”

Icyakora yavuze ko amakuru MINUBUMWE ifite ari uko izo nenge zitari mu mijyi y’u Bubiligi hose.

Dr. Bizimana agaragaza ko aho batazibuka ari mu Mujyi wa Liege, Burge, ariko ko mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelle bazibuka.

Yavuze ko muri Bruxelle hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka birmo n’urugendo rwo kwibuka.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ibitangaza muri Myanmar babiri bakuwe munsi y’inzu zabagwiriye ari bazima.
Next Article Yoon Suk-Yeol wari perezida wa Korea Y’epfo yegujwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

Zimbabwe abaturage bari mu myigaragambyo igamije kweguza umukuru w’Igihugu

Leta ya Zimbabwe yohereje amagana y’abapolisi mu murwa mukuru Harare, kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba ko Perezida Emmerson…

1 Min Read
Uncategorized

Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere

Nyanza : Karemera Edouard akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere. Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Murenge wa Muyira…

2 Min Read
Uncategorized

APR WVC yatsinze club féminin de carthage mu gikombe cya afurika

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR Women Volleyball Club (APR WVC), yatangiye neza irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo…

1 Min Read
Uncategorized

Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye amazemo iminsi ibiri yose

Umugabo ukomoka mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu icumbikira abantu (Lodge) yo mu Karere ka Rubavu yapfuye, Ubuyobozi bw’Akarere…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?