Ihuriro AFC/M23 batanze umuburo kubasirikare ba leta ya Congo bakomeje kugaragaza amafoto bari mu mujyi wa Walikale, babibutsa ko igihe bakora ikosa rito uko ryaba ringana baboteshya umuriro.
Mu minsi yashize nibwo abasirikare ba M23 bikuye mu mujyi wa Walikale bawuvamo batarwanye ibintu bitari byitezwe nabenshi, ibi byabaye nyuma yo guhura kwa perezida wa Congo uw’u Rwanda bahuriye muri Qatar aho mubyo baganiriye haharimo guhagarika intambara, ibyatumye M23 itangaza ko yikuye muri aka gace yari imaze kwigarurira aho batangaje ko bahisemo kumva inama bagirwa yo guhagarika imirwano.
Gusa bakimara kuva muri ako gace batangaje ko mu gihe icyari cyo cyose FARDC yakora igikorwa cyo gutera nabo bahita bisubiza ako gace gaherereye muri Kivu y’amajyaruguru. Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, yavuze ko abarwanyi b’iri huriro bavuye mu Mujyi wa Walikale no mu bice biwukikije mu rwego rwo kubahiriza icyemezo bafashe ku wa 22 Werurwe.
Yamenyesheje Abanye-Congo ko bitandukanye n’ibiri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga n’ubutegetsi bwa Kinshasa ko birukanwe muri uwomujyi n’amasasu cyangwa ku itegeko ry’undi wese.
Kanyuka yaburiye Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ko nibongera kugaba ibitero, abarwanyi ba AFC/M23 bazasubira muri uwo mujyi.
Ati “Ingabo za Leta ya Kinshasa nizikomeza ubushotoranyi, zikagaba ibitero ku basivili mu bice tugenzura no ku birindiro byacu, iki kimenyetso cy’ubushake kizakurwaho, kandi dusenyere ikibi aho gituruka.”
Biteganyijwe ko ku wa 9 Mata 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bazahurira mu biganiro by’imbonankubone n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bizabera i Doha muri Qatar.