Mu karere ka bugesera harimo gushakishwa abagizi ba nabi bivuganye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho yishwe atewe ibyuma.
Mu ijoro rya tariki 04 Mata 2025, mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hiciwe umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atewe ibyuma n’ibindi bikoresho gakondo, iperereza rikaba rikomeje ngo abo bagizi ba nabi bafatwe.
Amakuru yatugezeho avuga ko uyu mubyeyi w’abana 4 yishwe ubwo yaratashye aho umurambo we bawusanze mu mudugudu wa Kanzenze uyu mubyeyi yavutse mu 1978 akaba yitwa Chantal Muhongerwa .
Bamwe mu baturage bo muri uwo Murenge baganiriye n’itangazamakuru, batangarije ko nyakwigendera yishwe urw’agashinyanguro, kuko ashobora kuba yishwe hakoreshejwe intwaro gakondo zirimo ibyuma.
Umwe muri bo yagize ati “Ashobora kuba yishwe hakoresheje ibyuma cyangwa izindi ntwaro gakondo, kuko aho bamukururaga bajya kumushyira aho twamusanze, hari hari amaraso.”
Urupfu rwa Muhongerwa rwanashimangiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwabihamirije Kigali Today, ariko bwirinda kugira byinshi burutangazaho, cyane ko hari abaturage barusanisha n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro cyihariye kuri telefone Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yagize ati “Hari umuntu waraye wishwe ntabwo ari ibihuha, ariko amakuru y’ibanze twabonye ni uko nta sano bifitanye, ariko uwo mudamu yarokotse Jenoside koko. Ucyekwa wafashwe bigaragara ko ari ubujura bw’amafaranga yari yagujije banki yashakaga kumwiba. Ibyo nibyo by’ibanze ariko iperereza rirakomeje.”
BAmwe mu batuye muri ako gace badutangarije ko ubusanzwe ko akagace kadakunze kugaragaramo ubuguzu bwa nabi bagahuriza ku kuba batunguwe nubwo bwicanyi.