Nyuma y’ibyavuzwe ko Obama n’umugire we ko batabanye neza uyu mugabo wahoze ayobora iki gihugu yaciye amarenga ko ibyavuzwe ari ukuri kandi ko yaba agiye guhana gatanya n’uyu mugore.
Mu minsi yashize hari amakuru yagiye agaruka kubijyanye n’uburyo uyu mugabo wahize ayobora iki gihugu cy’igihangage avuga ko yaba atameranye neza na Michelle Obama umugore we banafitanye abana babiri.
Aya makuru yavugaga ko uyu mugabo kutabana n’imigore we neza biri guterwa n’uko yaba afitanye umubano wihariye ccyane n’umwe mu bagore bakunzwe cyane muri sinema ya USA hollywood witwa Jennifer Aniston gusa Jennifer yaje kubihakana avuga ko ntakihishe inyuma ye na Barack.

Amakuru y’uburyo Barack na Michelle Obama babanye nabi yakomeje kuvugwa, aho n’ubu Barack Obama ubwe yaciye amarenga agaragaza ko hari ibibazo yari afitanye n’umugore we.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yatanze muri kaminuza ya Hamilton. Yabwiye umuyobozi wayo, Steven Tupper, ko yigeze kunyura mu bihe bikomeye mu minsi yashize.
Yagize ati “Nari mfitanye ikibazo gikomeye n’umugore wanjye. Nagerageje rero kwikura muri uwo mwobo nkora ibintu bishimishije rimwe na rimwe”.
Barack Obama wirinze kugira ibindi avuga ku kibazo yagiranye n’umugore we, abivuze mu gihe byari bimaze iminsi bivugwa ko mu rugo rwe bitagenda neza.
