igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuyobozi muri ‘FIFA’ ntiyishimiye inyifato y’abafana ba Marine FC bagaragaje ku mukino wa Rayon Sports
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Umuyobozi muri ‘FIFA’ ntiyishimiye inyifato y’abafana ba Marine FC bagaragaje ku mukino wa Rayon Sports
IMIKINO

Umuyobozi muri ‘FIFA’ ntiyishimiye inyifato y’abafana ba Marine FC bagaragaje ku mukino wa Rayon Sports

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 6, 2025 3:54 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku kibuga mu Ishyirahamwe rya ruhago ku isi “FIFA” Bwana Bonnie Mugabe yagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’abafana ba Marine FC Ku mukino wahuje iyi kipe na Rayon Sports ukarangira banganyije ibitego bibiri kuri bibiri (2-2).

Umuyobozi ushinzwe umutekano ku kibuga mu Ishyirahamwe rya ruhago ku isi “FIFA” Bwana Bonnie Mugabe yagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’abafana ba Marine FC Ku mukino wahuje iyi kipe na Rayon Sports ukarangira banganyije ibitego bibiri kuri bibiri (2-2).

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 05 Mata 2025, kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu , abafana b’ikipe y’igisirikare kirwanira mu mazi bari benshi ku mukino, bambaye impuzankano yabo , ndetse bamwe bari n’ibikoresho byabo.

Icyateye ururondogoro abakoresha imbugankoranyambaga ni ukuntu bazengurukaga uruzitiro rw’ikibuga bagenda baririmba, nyuma y’umukino abafana bamwe ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange bagaragaje ko batishimiye ibyabaye mu mifanire y’abafana ba Marine FC.

Bonie Mugabe ushinzwe umutekano ku kibuga muri ‘FIFA’ yavuze ko FERWAFA n’abafatanyabikorwa bayo bagomba gushyira mu bikorwa ubumenyi bafite ndetse banahawe mu mahugurwa atandukanye mu kwirinda ibintu nk’ibi.

Yagize Ati “Inama yoroshye Kandi itagoye , mureke dukore uko ibintu bikorwa (Abafatanyabikorwa ba FERWAFA mu by’umutekano barimo polisi, abashinzwe umutekano ku kibuga, na Komisiyo ishinzwe umutekano muri FERWAFA), bahawe binyuze mu mahugurwa ya CAF ajyanye n’umutekano kuri sitade mu 2024. Ndabizi twabishobora mu gihe abafatanyabikorwa bireba bashaka kubikora, bitari ibyo ibyabaye uyu munsi i Rubavu ntibyari kuba.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Barack Obama yashize yemerako imibanire ye na Michelle iri ahabi bitewe ni ikizungerezi Jennifer Aniston
Next Article Ibihumbi by’abaturage n’imodoka baheze mu kiraro kuva ku wa Gatandatu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi

Umukinnyi ukiri muto w’Umunyasipanye, Lamine Yamal, aravugwaho kuzahabwa nimero y’icyamamare Lionel Messi muri FC Barcelona, nyuma yo kugirana amasezerano mashya…

2 Min Read
IMIKINO

Ibya Rayon bikomeje kujya ahabi cyane

Haravugwa umwuka mubi hagati y'ubuyobozi bwa Rayon na uwahoze ayobora iyi kipe Munyakazi Saddate nyuma yaho atangarije ko agiye kugura…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOPOLITIKE

Abafana ba Arsenal bari mu myigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda

Itsinda ry’abafana ba Arsenal ryagaragaje ko ritishimiye amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi kipe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, basaba ko…

4 Min Read
Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka
AMAKURUIMIKINOIMYIDAGADURO

Umucyo ku nkuru z’ibihuha kuri Sadate Munyakazi zimushinja gukora ibidashoboka

Umunyemari Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yahakanye inkuru yacuzwe n’umuntu utazwi, ivuga ko agiye kugura Sitade Amahoro,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?