Umuhanzikazi knowless Butera yagaragaje ko abahanzi bakwiye kugira uruhare mu guhangana n’abaharabika igihugu
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na RBA yabigarutse ubwo yagarukaga ku ruhare rw’umuhanzi muri ibi bihe byo kwibuka u Rwanda rwinjiyemo aho yagize ati “Ni imigirire yo gukoresha ijwi dufite kuko hari abadukurikira baba atari bake kandi dushobora kubabera icyitegererezo mu buryo bumwe cyane muri ibi bihe twibuka hari abandi bifuza ko u Rwanda rusubira ahabi, ntabwo byarangiye.”
Niba ijwi ryawe rishobora kujya kure, niba turirimba indirimbo mu mbaga nyamwinshi bakayisubiramo nk’abayihimbye, ni ukuvuga ngo ijambo wavuga ryakumvikana, ufite irihe jambo ryo kuvuga, ese ayo mateka urayazi niba utayazi urasangiza iki abantu.”
Butera Knowless yibutsa ibyamamare ko kuvuga neza Igihugu no gusubiza abapfobya Jenoside atari ukwivanga muri Politike, kuko hagize ikibi kiba ku Rwanda kitaba ku banyapolitike gusa.
Ati: “Hari ikintu nabonye cy’uko kuba wavuga bihita bihinduka ko wigize umunyapolitiki, ntabwo ari ikibazo cyo kuba umunyapolitiki, ni ikibazo cy’Igihugu cyawe, ubu nonaha hagize ikibi cyongera kuba ntabwo cyaba ku banyapolitiki cyaba kuri twese nk’Abanyarwanda. Mureke dukoreshe ijwi ryacu turwanya ikibi cyose cyagwirira Igihugu cyacu.”
Uyu muhanzi yagaragaje ko umuhanzi wese akwiye gufatanya n’igihugu mu guhashya abakomeje kuvuga nabi igihugu cy’ u Rwanda yanashimiye ingabo z’u Rwanda agaragaza ko yabashije kwiyubaka nyuma y’uko jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize abagize umuryango we bishwe.