Mu butumwa bukomeye yatanze ku wa 7 Mata 2025 mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazigera rwemera gutegekwa n’abandi uko rugomba kubaho, ndetse ashimangira ko uzagerageza kugena iby’u Rwanda yitwaje ibihano azamubwira ati “jya ikuzimu.”
Yabitangaje mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.
Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda ndetse n’abandi Banyafurika bakwiye guharanira kwigenga no kubaho batishyingikirije ku bandi, bateshwa agaciro cyangwa basabiriza.
Ati:
“Nta muntu n’umwe nasaba uburenganzira bwo kubaho. Tuzarwana, nintsindwa ntsindwe, ariko hari amahirwe menshi ni uko iyo uhagurutse ukarwana, ubaho. Ukabaho ubuzima bwiza bufite agaciro ukwiye.”
Perezida Kagame yanenze imyumvire y’ibihugu bikomeye bikomeza kugerageza gutegeka abandi uko babaho, bibicishije mu bihano cyangwa politiki zishingiye ku nyungu zabyo.
Yagize ati:
“Nzamubwira uwo ari we wese imbonankubone nti jya ikuzimu [go to hell] nihagira uza avuga ngo tugiye kukugenera ibihano. Iki? Jya ikuzimu. Ufite ibibazo byawe, genda uhangane na byo undekere ibyanjye.”
Yongeyeho ko ibyo u Rwanda rwagezeho atari impuhwe, ahubwo ari ubwitange n’imbaraga z’Abanyarwanda ubwabo. Yashimangiye ko isoni nyinshi azigira ku Banyafurika bemera gupfukamira, bagakora ibyo bategetswe, ndetse akagaragaza impungenge ku bayobozi b’ibi bihugu bakoreshwa nk’ibikoresho.
Ati:
“Ni gute igihugu cyifitiye umutungo kamere cyakagombye gukoresha giteza imbere abaturage, abayobozi bacyo bakawusahura mu gihe abaturage bicira isazi mu jisho?”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kudapfukamira agasuzuguro no kwirwanaho igihe cyose bibaye ngombwa.
“Ni ryari tuzavuga tuti birarangiye? Tugahaguruka tukirwanaho? Ntimugomba kwemera gufatwa uko mudakwiye, mugomba guhaguruka mukabaho mubereyeho agaciro kanyu.”