Mu gace ka Homa Bay muri Kenya, haravugwa inkuru y’incamugongo y’umupolisi David Okebe Goga wishe abana be babiri na muramu we, nyuma nawe akiyahura akoresheje umugozi.
Amakuru y’ibanze atangazwa na Polisi ya Homa Bay avuga ko uyu mupolisi yasize yanditse ubutumwa busobanura icyamuteye gufata icyo cyemezo cy’ubugome n’ubwiyahuzi.
Byatangajwe ko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, David Okebe yari yaratandukanye n’umugore we nyuma y’amakimbirane yo mu rugo, bituma umugore we yahukana ajyana n’abana babo babiri. Icyakora, bivugwa ko David yateguye umugambi mubisha wo kwihorera.
Mu cyumweru gishize, Okebe yasabye umugore we ko abana be basubira iwe kugira ngo bajye kwiga hafi y’aho atuye. Umugore abikoze atabizi ko ari ugusubiza abana mu maboko y’umugizi wa nabi.
Abana bageze kwa se bari kumwe na muramu wabo (mushiki w’umugore wa Okebe), bahabwa imigati yari yarozwe. Nyuma yo kuyirya, bose batatu bapfuye.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko imigati n’icupa byasanzwe aho byakekwagaho kuba byarimo uburozi bica abo bana na muramu we. Inzego z’umutekano zavuze ko hagikomeje iperereza ngo hamenyekane neza ibyo byabaye.
Nyuma y’uko abishe, Okebe yahise yimanika mu mugozi arapfa. Yasize inyandiko isobanura ko yabonaga ubuzima bwe burimo ihungabana n’agahinda, bigatuma afata icyemezo cyo guhitana abo mu muryango we ndetse na we ubwe.
Polisi ya Homa Bay yavuze ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’aya mahano, by’umwihariko ku buryo uburozi bwabonetse aho abana bari basanzwe bari. Ibisubizo bya nyuma byitezweho gutanga ishusho nyayo y’ibyabaye.