Ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 byari biteganyijwe kubera i Doha, muri Qatar, kuru uyu wa Gatatu tariki ya 9 Mata 2025, byasubitswe, nk’uko byemejwe n’impande zombi ku makuru yatanzwe na Reuters. Nta mpamvu yatangajwe ku isubikwa ry’iyi nama kandi nta tariki nshya yatangajwe.
Iyi nama yari ikurikiye indi yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, yari iya mbere hagati y’impande zombi kuva M23 yigarurira imijyi ikomeye mu burasirazuba bwa Congo.
Bivugwa ko impande zombi zari zitarabona ubutumire kugeza ku wa Mbere, umwe mu bayobozi ba Leta ya Congo avuga ko “ari ikibazo cy’imitegurire.”
Ibi biganiro byabaye nyuma y’igihe gito Leta ya Qatar mu kwezi gushize, ihuje Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu biganiro byasabiwemo ko imirwano ihagarara, n’ubwo atariko byagenze.
Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’i Burengerazuba bikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, mu gihe u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ibyo birego rugashinja Kinshasa gukorana na FDLR, umutwe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994