Umujyanama Mukuru kuri Afurika wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Massad Boulos, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru aturuka ku buyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali, avuga ko Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Afurika, Massad Boulos n’itsinda ayoboye, bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe nyuma yo gusobanurirwa no kwirebera ibimenyetso, barushijeho kumenya amateka, ukuri, ingaruka ndetse n’urugendo rutoroshye rw’u Rwanda mu kudaheranwa n’amateka no kwiyubaka.

Massad Boulos, yavuze ko mbere ya byose yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nibuke ibihumbi by’inzirakarengane z’Abatutsi, abagabo n’abagore n’abana, bicanywe ubugome ndengakamere. Twifatanyije n’abarokotse.”
Amakuru dukesha Radio TV10 avuga ko mu mvugo y’uyu Mujyanama wa Perezida Donald Trump, yavuze ko ngo mu gihe nk’iki hanibukwa abandi batari abo mu bwoko bw’Abatutsi bishwe, mu gihe bizwi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi, nta bundi bwoko yari igambiriye uretse Abatutsi ibi bikaba bimwe mu bigize gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi ni imvugo yakoresheje mbere y’uko asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.