Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi bakuru baturutse mu kigo cya Teleperformance, kizwiho gitanga serivisi zifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).
Daniel Julien Umuyobozi Mukuru wa Teleperformance akaba n’uwashinze iki kigo, ndetse na Thomas Mackenbrock Umuyobozi Mukuru wungirije wacyo, bahuye na n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame kuri uyu wa 9 Mata 2025.
Teleperformance ni ikigo cyashingiwe i Paris mu Bufaransa mu 1978. Kikaba Gitanga ubufasha muri serivisi zirimo kunoza umubano w’ibigo n’abakiriya, mu itumanaho, gusaba inguzanyo, n’imenyekanishabikorwa mu bihugu birenga 100.
Mu gihe ikoranabuhanga ritera imbere byihuse, Teleperformance yashyize imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano muri serivisi zayo.
Teleperformance yaba ishobora kuba umufatanyabikorwa w’u Rwanda dore ko iki gihugu gikomeje gushyira imbaraga mu ikoreshwa rya ry’ubwenge buhangano AI.
Ibi bibaye nyuma y’uko Tariki ya 3 Mata, mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro ikigo cyifashisha AI mu gukusanya no kubika amakuru yerekeye ku buzima.
Ni ny’uma y’ inama mpuzamahanga yo kubyaza umusaruro AI ku mugabane wa Afurika iherutse na yo kubera mu Rwanda