Mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, SPLM-IO, habaye impinduka zikomeye aho Dr. Riek Machar, wari Visi-Perezida wa mbere akaba n’umuyobozi waryo, yakuweho ku wa 9 Mata 2025 n’itsinda ryitandukanyije n’andi mashami y’ishyaka.
Stephen Par Kuol yagizwe umuyobozi w’agateganyo, mu cyemezo cyafashwe mu nama yabereye i Juba, cyamaganwe n’abayoboke ba Machar. Lasuba Wango na Agok Makur bagizwe abayobozi b’agateganyo mu zindi nshingano.
Iyi nama ntiyitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Angelina Teny, umugore wa Machar, n’Umunyamabanga Mukuru Regina Joseph Kaba, bigaragaza amacakubiri akomeye muri SPLM-IO.
Machar ubu afungiwe mu rugo, mu gihe bamwe bavuga ko ari impamvu za politiki. Iyi myivumbagatanyo ivugwamo n’ubufatanye na Leta ya Perezida Salva Kiir, ishobora gutuma amasezerano y’amahoro yo mu 2018 asubira inyuma, bikongera gushyira igihugu mu bibazo.