Amakuru ku biganiro byari biteganyijwe hagati ya AFC/M23 na leta ya Congo byasubitswe biturutse ku bitero biri kubera aha mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byebmejwe na ibiro ntaramakuru bya Abongereza
Igihe cyari kibaye kirekire Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaranze kuganira n’umutwe wa M23 mu buryo bwahuranyije, cyene ko bo bavugaga ko ntawubaho, ahubwo ari u Rwanda rwateye Congo, ibi biniyongeraho kwanga kwitabira zimwe mu nama zimbonankubone zigamije gushaka umuti w’ikibazo.
Ubuhuza bw’igihugu cya Angola kandi busa nkubwananiwe , kuri ubu Qatar ikaba ariyo yinjiye mu kibazo Kandi ukabona ko ifite imbaraga aho yabanje guhuriza kumeza amwe perezida w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Congo Felix Tshisekedi.
Ibyari bikurikiye ni ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23, gusa amakuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakutu by’Abongereza ‘Reuters’ kuri uyu wa Gatatu yavugaga ko ibi biganiro byaba byarasubitswe nubwo amakuru agezweho yatangajwe na Radio y’Abafansa avuga ko ibi biganiro byabaye ndetse ko bibaye ku nshuro ya Kabiri.
Mu biganiro bya mbere byari byahariwe kumva buri ruhande icyo rwifuza , amakuru agakomeza avuga ko habayemo kutumvikana gukomeye ndetse ko Qatar yahisemo kubigira ubwiru ndetse no kubitwarana ubushishozi ndetse n’ubwitonzi.
Nubwo amakuru avuga atyo , ntabwo harashyirwa ahagaragara ibyavuye mu biganiro hagati y’impande zombi , dore ko aribyo bibaye bitanga ikizere ugereranyije n’ibyagiye bitambuka bitabaga birimo impande zose bireba.