Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Martine Gatabazi, yamusezeranyije gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo.
Ni ubutumwa Martine Gatabazi yatanze kuri uyu wa 10 Mata 2025, ubwo yasezeraga bwa nyuma ku mugabo we witabye Imana mu cyumweru gishize, azize guhagarara k’umutima.Martine Gatabazi yagaragaje ko Mukuralinda yari umunyeshyaka, uhorana inzozi, ukunda umuziki, w’imico mwiza, agaharanira ubutabera, akarangwa n’ibyishimo n’urukundo rw’umurimo ndetse n’igitsure.Bamaranye imyaka 29. Mukuralinda, mu ndirimbo yise Martina, yashimye Imana agira ati “Yaduhaye abana beza cyane, bateye imbabazi, Nella na Tony. Wabanganya iki? Oya, ntacyo. Uretse gusingiza Rurema.”Muri ubu butumwa, Martine Gatabazi yagaragaje ko azirikana ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo Mukuralinda yamukoreye, amusezeranya ko azita kuri aba bana ashingiye ku murage w’indangagaciro yasize.Yagize ati “Ngusezeranyije kubakunda, kubarerera mu ndangagaciro zawe kugira ngo bazakure bahesha icyubahiro izina ryawe. Buri munsi, nzababwira wowe, uko wari umugabo w’agahebuzo, urukundo rwawe rudasanzwe n’icyifuzo cyawe cyo kutubona ruhora twishimye.”Martine Gatabazi yagaragaje ko kuva ku munsi wa mbere kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe, Mukuralinda yamwitaga “Umwana Mwiza”, amusezeranya gukomeza kuba mwiza.Umukobwa wabo, Ornella Mukuralinda (Nella), yagaragaje ko se ari we muntu wa mbere yakundaga ku Isi, kandi ko yari urumuri rwe mu mwijima n’isoko y’ibyishimo mu gihe yabaga ababaye.Nella yagize ati “Ubwo namenyaga ko atakiriho, wa mucyo wamurikiraga wajyanye na we. Ntabwo nizeraga ko umuntu nakundaga cyane ku Isi yagiye. Umunsi yagiye mu bitaro, naramuhamagaye. Yambwiye ko biza kugenda neza, akamererwa neza. Ariko ku bw’ibyago, Imana ntiyasubije icyifuzo cye.”Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kuba umukobwa wa Mukuralinda wamwigishije byose, akaba inyangamugayo, umugabo mwiza, umunyabuntu kandi ushimisha abantu.Umuhungu wabo, Anthony Mukuralinda (Tony), yagaragaje ko Mukuralinda yari umuntu w’ingenzi ku bantu bose, kandi ko yamubereye isoko y’ubumenyi, icyizere no gutekereza neza.Tony yagaragaje ko yamubereye icyitegererezo mu bikorwa byamuranze, ku buryo na we yumva yaririmba cyangwa agakora indi mirimo y’ubuhanzi, amusezeranya ko azakora ibyo yari amwitezeho.Ati “Mbere y’uko agenda, nashakaga kumusezeranya ko nzitwara neza mu masomo, nagize amahirwe yo kwiga mu mashuri meza. Nubwo ubu mbimubwiye nkerewe, nzakora ibyo yari anyitezeho. Yabaye icyitegererezo gikomeye cy’aho nifuza kugera.”Bitewe n’uko Mukuralinda yakoze imirimo itandukanye, agafasha benshi, Tony yavuze ko ashaka kuba umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa kugira ngo azafashe abakeneye ubufasha.Mukuralinda yavutse muri Gicurasi 1970. Yitabye Imana tariki ya 4 Mata ubwo yavurirwaga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, i Kigali.


