Mu muhango wo gusezera Alain Mukuralinda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Alain Mukuralinda yaranzwe n’urukundo ndetse akomera ku kwemera kwe mu rugendo rwe rw’ubuzima.
Yavuze ko ubumuntu bwe urukundo no kwita ku bandi bivugwa na benshi bafashijwe na we mu buzima bwabo nk’uko na bo babihamiriza mu ruhame ndetse bikaba ubuhamya bukomeye.
Antoine Cardinal kambanda yagize Ati: ” ni umurage ukomeye rero adusigiye w’uburezi, hari impano z’abato nyinshi dutakaza, ibyo rero ni byo Nyakwigendera yabonaga vuba, abo yagiye afasha babitangamo ubuhamya. Akabona vuba izi mpano akwemera kwitanga ngo aziteze imbere.
yakomeje agira Ati: “Urugamba rwiza yararurwanye, ukwemera yagukomeyeho, Nyagasani amwakire, aruhukire mu bugingo bw’iteka”
Alain Muku yibukirwa ku mpano zidasanzwe yagiye azamura haba mu muziki nyarwanda, aho yazamuye umuhanzi Nsengiyumva uzwi nk’Igisupusupu ndetse n’impano zo guconga Ruhago aho yashinze ikipe ya Tsinda Batsinde iri Gukina ikiciro cya kabiri cya shapiyona y’u Rwanda.

Mu muhango wo gusezera Alain Mukuralinda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo