Mu Irushanwa rya UEFA Europa League rigeze muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ibanza, Ikipe ya Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa yari yakiriye Manchester United yo mu bwongereza mu guhatanira kujya muri 1/2 k’irangiza.
Lyon yatangye yataka maze ku munota 26, ku makosa yakozwe n’umuzamu Andre Onana umupira wari utewe na Thiago Almada Icyambere kiba cyagezemo. Ntibyatinze kuko ku munota w’agatanu w’inyongera mu gice cyambere Leny Yoro yaje kukishyura igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.
Mu gice cya kabiri byasabye ko bigera ku munota wa 88 maze Joshua Zirkzee atsinda igitego cya kabiri cya Man United. ibi Na byo ntibyarambye kuko ku munota wa gatanu w’inyongera mu gice cya kabiri Rayan Cherki ahagarika ibyishimo bya Man United yishyura igitego cya kabiri.
Imikino yo kwishyura iteganijwe kuva Taliki 13 Mata 2025 Aho Man United Izaba yakiriye Lyon Kuri Old Trafford.


