Ihururo AFC/M23 ryashinje Leta kugaba ibitero kubasivile no kurenga kumategeko y’agahenge bakagaba ibitero ku birindiro.
Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri gukorana n’umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi n’indi mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo mu bikorwa byo kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Nk’uko Kanyuka abivuga, ibyo bitero byibasiye uturere twa Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Walungu muri Kivu y’Amajyepfo. Yavuze ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije kwangiza no kubangamira abaturage, byagabwe mu duce dutuwe cyane ndetse no ku birindiro bya AFC/M23.
Yongeyeho ko hari ibitero byagabwe ku Banyamulenge batuye mu misozi ya Minembwe, mu karere ka Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo. Aha harimo n’ibitero byabaye tariki ya 8 Mata mu gace ka Mikenke byiswe “Point Zero” na “Balombili”, hamwe n’ibindi byabaye i Rugezi kugeza tariki ya 10 Mata.
Ku ya 10 Mata, Kanyuka yavuze ko ingabo za Leta ya RDC zagabye ibindi bitero ahitwa Kivumu na Gahwera, aho imitungo y’abaturage yangijwe ndetse indi igasahurwa.
Yatangaje kandi ko AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale n’uduce tuwukikije ku itariki ya 1 Mata 2025 nijoro, mu rwego rwo gutegura ibiganiro by’amahoro hagati yabo na Leta ya RDC byari biteganyijwe kubera muri Qatar. Impande zombi zimaze guhura inshuro ebyiri mu cyumweru gishize.
Gusa, Kanyuka yavuze ko nyuma y’aho AFC/M23 ikuye abarwanyi bayo muri Walikale, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryahise ryinjira muri uwo mujyi, zirawusahura.
Asoza, yavuze ko AFC/M23 ishishikajwe no gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro, ikaba izakomeza kurinda abasivili no gukumira ibihungabanya umutekano aho byava hose.