IBUKA mu Murenge wa Kigarama yashimye ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside badafite amacumbi
Umuryango IBUKA ushinzwe kwita ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro, washimye ko hari imiryango itishoboye yafashijwe gusana no kubakirwa amacumbi mashya, ariko usaba ko hakomeza gufashwa n’abandi batarabona aho kuba.
Mutanguha Clement, uyobora IBUKA muri uwo murenge, yavuze ko imiryango itanu yasaniwe inzu, imwe muri yo ikubakirwa inzu nshya kuva hasi. Gusa, yagaragaje ko hakiri abandi barokotse Jenoside batarabona aho bakinga umusaya, asaba inzego z’Akarere gushakisha aho bashobora kubakira iyo miryango hifashishijwe ibisigazwa bya Leta.
Ibi yabivuze tariki ya 10 Mata 2025, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye muri Kigarama. Muri uwo muhango, hanashyikirijwe Mukarubibi Clementine inzu nshya yubakiwe nyuma yo gukura mu nzu ishaje y’ababyeyi be barokokeyemo Jenoside.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama bwubatse inzu ebyiri bushyiraho n’inkunga yo gusana izindi eshatu. Hanashyizweho n’ubufasha bwo kugeza amazi ku miryango imwe, ndetse abafite ubumuga bubakirwa inzira zibafasha kugera aho batuye.
Mutanguha yagize ati:
“Hari abatarabona aho baba nyuma y’imyaka 31 ishize Jenoside ibaye. Turasaba ko na bo bafashwa bakubakirwa aho gutura kugira ngo bagire imibereho iboneye.”
IBUKA yasabye ko habaho ubufatanye n’abaterankunga kugira ngo n’abandi batarubakirwa babone amacumbi, by’umwihariko hakifashishwa ibice bya Leta biba bitarabyazwa umusaruro.
Mukarubibi Clementine yashimye ubufasha yahawe, avuga ko inzu yubakiwe azayikodesha, amafaranga avuyemo akamufasha gusana inzu y’ababyeyi be, basigaranyemo n’umuvandimwe we. Iyo nzu ngo ntirigeze ikorwaho kuva Jenoside irangiye, isima yayo ikaba ari iyo mbere ya 1994.
Yagize ati:
“Twishimiye ko twubakiwe inzu nziza. Kuyikodesha bizadufasha gusana iyo dusigaranyemo no kwiyubaka.”
Undi muturage wubakiwe yavuze ko kuba yarasanirijwe inzu byamuhaye icyizere cy’ubuzima, kuko yari amaze igihe atasinzira yibaza uko ejo buzagenda.
Yagize ati:
“Inzu bansaniye ni nk’agakiza kanjye. Nari narabuze icyizere cy’ejo hazaza, ariko ubu ndatuje, ndashimira Imana n’ababigizemo uruhare.”
Pasiteri Karangwa Alphonse, uhagarariye umuryango Upendo wagize uruhare muri ibyo bikorwa, yavuze ko hubatswe cyangwa hasanwe inzu enye, byose bikaba byaratwaye asaga miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, yavuze ko izi nzu zizafasha abarokotse Jenoside kongera kwiyubaka no kugira imibereho myiza.
Ati:
“No ku mukecuru wapfakajwe na Jenoside twamusaniriye inzu izamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi kuko azajya ayikodesha yongere agire uko abaho.”
Donatien Murenzi, ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko nubwo hari aho hashobora kuba harateganyirijwe ibikorwa bitandukanye by’umujyi, Akarere kazakomeza gushakira aho kubakira abarokotse Jenoside batishoboye.
Yasoje agira ati:
“Dufite ubushake bwo gukomeza kubakira abarokotse batishoboye, kandi dufite icyizere ko tuzabona n’abandi bafatanyabikorwa bazadufasha muri uru rugendo.”
Ubuyobozi kandi bwagaragaje ko nubwo amateka mabi yaranze igihugu akanagisenya ariko kandi hakiri intwari zatabaye u Rwanda ubwo rwari ruri mu icuraburindi.