Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yerekanye ko Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kurebera ibibera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu gihe bigaragara ko hari gutegurwa umugambi mubisha wo gutsemba Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni ubutumwa yatangiye mu Karere ka Mpigi muri Uganda, ahari kubera igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko Abatutsi bajugunywe mu nzuzi bakarohorerwa mu Kiyaga cya Victoria.
Yagize ati: “Ikintu twita NEVER AGAIN (ntibizongere ukundi) bo batavuga Bahamye, ubwo ndavuga Umuryango Mpuzamahanga ibi turabivuga tukabisubira ariko wareba ibiri kubera mu baturanyi bakongoo ukabona ko na ho hari imyitegura yo kubatsemba ibyo rero turaza kubivuga kuko abangaba bahagarariye ibihugu byabo, kandi ibiba barabibona, kugira ngo ree tujye tuza tuvuga never again kandi biri kuba babireba kandi bikorwa n’ababikoze mu Rwanda kandi hafi y’ u Rwanda ubwo butumwa turabutanga.”
Muri metero nke uvuye kuri iki kiyaga ni ho hari Urwibutso rwa Jenoside rwa Ggolo, ruruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.