Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro z’abakomiseri umunani ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Barimo Perezida wa Komisiyo, Oda Gasinzigwa, Visi Perezida, Kizito Habimana n’abandi bakomiseri bose bashyizweho na Perezida wa Repubulika, tariki 26 Werurwe 2025
Mu mpanura yatanze yabasabye kurushaho gukora neza no kuzuza inshingano bashinzwe harimo no gutegura amatora kandi bakitegura kubazwa inshingano bahawe kuko ari wo murongo igihugu cyahisemo.
Yagize ati: “Murasabwa kwimakaza umuco wa Demukarasi mu gihugu cyacu no gutoza abanyarwanda kugira Uburere Mboneragihugu Ku matora, kugeza ubu komisio yatunganyije neza gahunda zayo. Byumwihariko, abanyarwanda bisimira uko komisiyo yateguye amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’ abagize intko ishinga amategeko yabaye mu mwaka ushize wa 2024. Turabasaba gukomeza uwo murongo wo gukora neza ndetse aho bikenewe mukongeamo imbaraga.
Yakomeje agira ati: “Kugira ngo muzabashe kubigeraho turabasaba gukorera hamwe no kujya mujya inama kandi aho bikenewe mukagisha inama, nk’uko Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ahora abidukangurira. Turabasaba kuzirikana ko kubazwa inshingano ari rimwe mu mahame agenga imiyoborere y’igihugu cyacu, inshingano mumaze kurahirira mujye muhora muzirikana ko muzazibazwa n’igihugu ndetse n’abanyarwanda, ntimuzatatire icyo gihango.
Aba bakomiseri bose barahiye ni abashyizweho na Perezida wa Repubulika, tariki 26 Werurwe 2025