Abasore babiri bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho ubujura, mu gihe mugenzi wabo, Sebuhoro Bernard w’imyaka 30 wagerageje kwitambika ubuyobozi no gutema Gitifu w’Umurenge agishakishwa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Buhindure mu Mudugudu wa Nkamba, mu ijoro ryo ku wa 9 Mata 2025.Amakuru IGIHE ifite avuga ko uwitwa Ndayisaba Fabrice, yibwe mudasobwa, inkweto na telefone ngendanwa, akeka ko byibwe n’uwitwa Nshimiyumukiza Frédéric.Inzego z’ubuyobozi zagiye kwa Nshimiyumukiza Frédéric, zihageze zisanga abaturage bafashe ukekwaho kwiba, ariko mukuru we, Sebuhoro Bernard yitambika ubuyobozi.Umuturage wari aho byabereye yavuze ko Sebuhoro Bernard yirukankanye Gitifu n’umuhoro, ahungira mu nzu y’umuturage.Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe, yirinze kugira icyo atangaza ku byamubayeho, gusa avuga ko bikiri mu iperereza, ndetse ko Sebuhoro Bernard nafatwa aribwo yazagira icyo atangaza.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko “Inzego z’ubuyobozi zafashe abantu bakekwaho kwiba ibikoresho birimo mudasobwa eshatu, telefone n’inkweto, byari byibwe Ndayisaba Fabrice. Abo bakekwa barimo Nshimyumukiza Frédéric w’imyaka 19.”Yakomeje avuga ko “Sebuhoro Bernard w’imyaka 30, yagerageje kwitambika imbere ubuyobozi bw’umurenge akangisha Umuyobozi w’Umurenge umupanga kugira adafata abakekwaho icyaha, kandi akomeje gushakishwa.”Hafashwe kandi Imaniranzi Jean d’Amour, ukekwaho kuba umufatanyacyaha muri ubu bujura, kuko yasabwe na Nshimiyumukiza kumucungira igihe yari agiye kwiba.SP. Karekezi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kubangamira inzego z’ubuyobozi mu gihe cyose zikurikiye ukekwaho icyaha, ashimangira ko bigize icyaha gihanwa n’amategeko kandi ntabwo bidakwiye kwihanganirwa.Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu.