Meteo Rwanda, yatangaje ko kuva kuwa 11 mu ijoro, kugeza tariki 13 Mata 2025 hateganyijwekugwa imvura nyinshi, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba hakiyongerahou uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru dukeganijwe kwibasirwa n’iiyi mvura Mu Ntara y’Amajyepfo.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo Meteo Rwanda yatangaje ko kuva taliki 11 Mata 2025, imvura iteganyijwe ku munsi izaba iri hagati ya milimetero 25 na milimetero 60.
Yatangaje ko kandi hateganyije ingaruka zishobora guterwa n’iyo mvura, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, hateganyijwe inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatari imirwanyasuri, ndetse n’ingaruka ziterwa n’inkuba zishoora kuzaba ziganje muri iyo mvura.
Nk’umuburo w’iki kigo cya Meteo bagize bati: “Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.”
By’umwihariko Abaturarwanda bagenda n’abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru, Intara y’ uburengerazuba hamwe n’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo, barashishikarizwa kwitonda, mu gihe iyo mvura yaba igwa.