Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, aburira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagoheka mu kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bitandukanye byinjira mu gihugu, avuga ko isobar kuzashiduka yisanze ari yonyine icyo we yise Akato.
XI inping yabivuzd kuri uyu wa 11 Mata 2025, ni ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez mu bushiwa aho aje mu Ruzinduko.
Donald Trump aherutse kongera imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, ku kigero cya 145%, U Bushinwa kuri iyi taliki 11 Mata Kandi na bwo bwari bumaze gutangaza ko bwazamuye imisoro ku ibicuruzwa bituruka muri Amerika, bawugeza ku 125%.
Xi Jinping yagize ati: “Nta we ushobora gutsinda iyi ntambara yo kuzamura imisoro, kandi guhangana n’Isi ikivamo ni ugusigara mu kato.”
Yakomeje kandi avuga ko mu buryo bwose u Bushinwa buzakomeza gushikama, bukita ku bibazo byabwo muri iyi ntambara y’ubucuruzi yatangijwe na Trump.