Inzego z’umutekano mu Karere ka Ngoma ziri mu iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15, wari wagiye kwahira ubwatsi bw’inka, abantu bataramenyekana bakamusambanya mbere yo kumwica.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo wo mu Karere ka Ngoma.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uyu mwana w’umukobwa yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ahantu mu kabande ari na ho yiciwe.Ati “Yavuye mu rugo Saa Cyenda z’amanywa agiye kwahira ubwatsi bw’inka bigeze ku mugoroba iwabo babona aratinze, ariko kuko bari bazi ahantu ajya kwahira epfo mu kabande bajyayo kureba. Basanze aryamye hejuru y’umufuka yajyanye kwahiriramo, yapfuye kandi banabanje kumusambanya.”Singirankabo yakomeje avuga ko iwabo w’uyu mwana bahise babimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirahagera, hafatwa ibimenyetso ndetse hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bakoze ubwo bugizi bwa nabi.Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwirinda kohereza abana b’abakobwa ahantu batizeye umutekano wabo neza, yizeza uyu muryango ko ababikoze bazafatwa bakaryozwa iki cyaha.Ati “Turizeza uyu muryango ko inzego z’umutekano ziri bukore uko zishoboye ku buryo abakoze iki cyaha bamenyekana bakabiryozwa.”Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi nk’ubu. Abantu nibareke ibyaha, tubane neza, ugize ikibazo yitabaze ubuyobozi turahari kandi twiteguye kubafasha.’’Uyu mwana w’umukobwa wishwe yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Kuri ubu umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.