Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone, nyuma y’igihe arwariye muri Amerika yongeye kumera neza aho yagarutse mu gihugu akaba agiye no gukora n’igitaramo gikomeye.
Joseph Mayanja amazina nyakuri ya Jose Chameleone, yamaze kumera neza nyuma y’uko guhera mu mpera za 2024 yari arwaye byatumye ajya no kwivuriza muri Amerika.Uyu muhanzi akaba yari arwaye indwara ziterwa no kunywa inzoga cyane nk’uko umuhungu we Abba Marcus yabitangaje mu mpera z’umwaka washize.
Kuri uyu 11 Mata 2025 nibwo Chameleone n’umuvandimwe we Weasel Manizo wari umurwaje bagarutse i Kampala nk’uko uyu muhanzi yabigaragaje ashyira ifoto ye kuri Instagaram avuga ko agarutse mu gihugu.Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Karere bibitangaza, Chameleone agiye guhita akora igitaramo cyongera kumugarura mu muziki neza cyane ko abakunzi be bari bamukumbuye.Icyakora nta makuru arambuye aratangazwa kuri iki gitaramo.
Uyu muhanzi akaba yararwaye n’ubundi afite ibitaramo bitandukanye harimo n’icyo yari afite mu Rwanda mu mpera za 2024.
